Urubanza rwa Dr Manirakiza Benjamin, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, rwagaragayemo amakuru atandukanye ku buryo yakoreshaga amafaranga kugira ngo ahuzwe n’abakobwa bakiri bato, barimo abanyeshuri n’abatarigeze bakora imibonano mpuzabitsina. Ku wa 26 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gusambanya umwana no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.
Mu bimenyetso byagaragajwe mu rubanza, harimo ubuhamya bw’umwana w’imyaka 16 wahawe izina rya MBB mu nyandiko y’urubanza.
Yavuze ko yahujwe na Dr Manirakiza na Mucyo Vanessa, akamusambanyiriza iwe nyuma yo kumusiga amavuta ya gikotori, hanyuma akamuha amafaranga ibihumbi 95 Frw. Uyu mwana kandi yavuze ko yamusabye kuzajya amushakira abandi bakobwa bakiri bato.
Abandi bakobwa batangabuhamya bagaragaje ko Dr Manirakiza yabahaga amafaranga ari hagati ya 35.000 Frw na 100.000 Frw. Uwikunda Phionah yavuze ko nyuma yo guhura na we ku wa 31 Ukuboza 2025 yahawe ibihumbi 50 Frw, mu gihe Tumukunde Stella Benigne yavuze ko yari yarabwiwe ko uyu mugabo yishyuraga abakobwa amafaranga ashobora kugera ku bihumbi 100 Frw.
Iperereza kandi ryagaragaje ibiganiro byo kuri WhatsApp, amakuru y’ubwishyu bwa Mobile Money, amafoto n’amashusho by’abakobwa byabonetse muri telefone ya Dr Manirakiza, ndetse n’ibindi bimenyetso byafatiwe mu cyumba cyavugwagamo ko habereye ibyo bikorwa.
Umuhoza Hamida, Mucyo Vanessa na Ineza Fidella bareganwaga na we bakatiwe imyaka 15 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw buri wese. Dr Manirakiza ntiyanyuzwe n’iki gihano, ahitamo kujuririra icyemezo cy’urukiko.
