Abantu batandatu bo mu muryango umwe bahitanywe n’impanuka y’indege hafi y’inkombe za Mississippi

10 0

Abantu batandatu bo mu muryango umwe, barimo abana batatu, bapfiriye mu mpanuka y’indege nto yabereye mu Nyanja ya Mexico, hafi y’inkombe za Leta ya Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ubwo indege yo mu bwoko bwa Cessna 210 yari ivuye i New Orleans muri Louisiana yerekeza i Fort Myers muri Leta ya Florida, aho abo bantu bari batuye.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubutabazi avuga ko indege yari itwaye abantu batandatu, barimo abakuze bane n’abana babiri bari bafite imyaka 10 na 12, ndetse n’umwangavu w’imyaka 16.

Abahitanywe n’iyi mpanuka ni Brent Stokes w’imyaka 50 wari uyitwaye, umuhungu we Hunter w’imyaka 16, mushiki we Arlyn Knox w’imyaka 43, umugabo we Michael Knox w’imyaka 43, n’abahungu babo babiri Charles Holden Knox w’imyaka 12 na Truett Knox w’imyaka 10.

Umuryango w’aba bantu wari wavuye mu rugendo rwo kuroba muri Louisiana, ugana iwabo muri Florida. Mu butumwa washyize ahagaragara, wavuze ko bari bishimiye kumarana igihe mu rugendo rwabo, mbere yo gusubira mu rugo kwitegura ibirori by’impera z’umwaka.

Nyuma yo kubura amakuru y’iyi ndege ahagana saa cyenda n’iminota 45 z’amanywa ku isaha yaho, inzego z’ubutabazi zatangiye ibikorwa byo kuyishakisha. Abashinzwe ubutabazi bo muri Amerika bafatanyije n’inzego zo muri Mississippi, nyuma y’amasaha menshi abashinzwe ibikorwa byo mu mazi bashoboye kubona imibiri y’abari bayirimo.

Indege yabonetse hafi y’ikirwa cya Horn Island, mu bilometero bike uvuye ku nkombe za Mississippi.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko indege yari mu birometero byinshi hejuru y’ubutaka bw’amazi mbere y’uko itangira kumanuka ku muvuduko udasanzwe. Icyakora, impamvu nyayo yateye impanuka ntiramenyekana.

Inzego zishinzwe umutekano w’indege muri Amerika, zirimo Federal Aviation Administration (FAA) n’Ikigo gishinzwe iperereza ku mpanuka zo mu bwikorezi (NTSB), byatangaje ko iperereza rigomba gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yasize umuryango n’inshuti z’abitabye Imana mu gahinda, mu gihe ibikorwa byo kumenya neza icyayiteye bikomeje.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *