Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Wiceceka, rwanya icyaha cyo gusambanya abana.”
Iki gikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umunsi wanjye, uburenganzira bwanjye, ahazaza hanjye.”
Ni umwanya wo kwibutsa buri wese uruhare rwe mu kurinda abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kubahiriza uburenganzira bwabo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero, Bwana Bahizi Emmanuel, ari kumwe na Division Manager and Corporate Services Madamu Solange Nyampinga, n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Umuyobozi wa RIB, intumwa ya Polisi y’u Rwanda n’abandi bahagarariye inzego z’umutekano.
Hanitabiriye intumwa za AFRO ARK, umuryango uharanira ubusugire n’imibereho myiza y’umuryango.
Ubutumwa nyamukuru ni uko kurinda abana ari inshingano ya buri wese.
Bwagarutse mu mpanuro zaranzwe n’intumwa ya NCDA, Umuyobozi wa RIB n’umushyitsi mukuru DES Bahizi Emmanuel
Ntitugaceceke igihe tubonye cyangwa tumenye ihohoterwa rikorerwa umwana.

Umunsi washojwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe The Golden n’iy’amotari.
Twese hamwe turwanye ihohoterwa!
