Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyahuje ibikorwa byo kurwanya Virusi Itera SIDA n’imikino ya Volleyball, mu rwego rwo gukomeza gukangurira Abanyarwanda kwirinda no gukumira ikwirakwira ubwandu bushya, ndetse no kubibutsa akamaro ko kumenya uko bahagaze mu bijyanye na Virusi Itera SIDA.
Ni igikorwa cyateguwe na RBC ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), kikazabera muri BK Arena ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Virusi itera SIDA wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Ukuboza.
Iki gikorwa kizahuzwa n’imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, ahateganyijwe imikino itatu izahuza amakipe atandukanye mu bagore n’abagabo.
Ni uburyo bwo gukoresha urubuga rwa siporo nk’umwe mu miyoboro yo kugeza ubutumwa bw’ubuzima ku bantu benshi, by’umwihariko urubyiruko n’abakunzi b’imikino.
Mu bagore, Kepler WVC izakina na APR WVC, mu gihe mu bagabo Gisagara VC izahura na APR VC, naho REG VC ikine na Police VC. Iyi mikino izaba ari iy’umunsi wa karindwi n’uwa gatanu wa Shampiyona y’Igihugu ya Volleyball.
RBC yatangaje ko uyu munsi utazaba uwo guhatanira intsinzi mu kibuga gusa, ahubwo uzaba n’umwanya wo guhuza imyidagaduro, siporo n’ubukangurambaga bugamije kurwanya Virusi Itera SIDA.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, RBC yagaragaje ko abazasura BK Arena bazabona umwanya wo kwishimira imikino, mu gihe banahabwa ubutumwa n’amahirwe ajyanye no kumenya uko bahagaze mu bijyanye na Virusi Itera SIDA no kubona serivisi z’ubuzima zijyanye no kuyirwanya.
Yagize iti: “Kuri iki Cyumweru, tuzaba dukinira ibirenze intsinzi. Muzaze twifatanye muri uyu munsi wihariye uhuza Volleyball na serivisi z’ubuzima, by’umwihariko ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi Itera SIDA no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA wa 2026.”
Iki kigo cyongeye gushishikariza abantu kwitabira iki gikorwa, bishimira imikino ariko banashyigikira intego yo guhangana na Virusi Itera SIDA. Ubutumwa bwacyo bwibanze ku kamaro ko kumenya uko umuntu ahagaze mu bijyanye na Virusi Itera SIDA no kwirinda kugira ngo arinde ubuzima bwe.
Guhuza ibikorwa by’imikino n’ubukangurambaga ku buzima ni uburyo butuma ubutumwa bugera ku bantu benshi mu buryo bubegereye, aho abantu bashobora kwidagadura, gukurikira amarushanwa no kunguka ubumenyi bubafasha gufata ibyemezo birinda ubuzima bwabo.
Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Ukuboza, ukaba umwanya wo kongera gukangurira abantu kwirinda Virusi Itera SIDA, gushyigikira ababana na yo no gukomeza imbaraga mu rugamba rwo kuyihashya.
Iki gikorwa kizabera muri BK Arena, kwinjira bikazaba ari ubuntu, kikaba giteganyijwe gutangira saa 12:30. RBC yagihaye insanganyamatsiko igira iti: “Menya uko uhagaze, Wirinde SIDA.”

