Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir yakuyeho ibihe bidasanzwe mu ntara enye mbere y’amatora

10 0

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yakuyeho ibihe bidasanzwe byari byaratangajwe mu ntara enye z’iki gihugu, mu gihe imyiteguro y’amatora rusange ateganyijwe mu mwaka wa 2027 ikomeje.

Izi ntara ni Lakes, Warrap, Western Bahr el Ghazal na Unity. Icyemezo cyo gukuraho ibi bihe bidasanzwe cyatangajwe kuri televiziyo y’igihugu, South Sudan Broadcasting Corporation (SSBC), ku wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026.

Iki cyemezo kije nyuma y’ibiganiro byahuje amashyaka ya politiki i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo, aho abayobozi b’ayo mashyaka basabye ko habaho ubwisanzure mu bikorwa bya politiki, umutekano usesuye n’uburyo bworohereza abakandida n’abaturage kugira uruhare mu matora.

Ibihe bidasanzwe byari byaratangajwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke, birimo amakimbirane hagati y’abaturage, ubujura bw’amatungo n’ibindi bikorwa by’urugomo.

Intara ya Warrap yari imaze igihe ihanganye n’amakimbirane yahitanye abantu benshi, mu gihe no mu ntara ya Unity hakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Sudani y’Epfo wakiriye neza iki cyemezo, uvuga ko gukuraho ibihe bidasanzwe bishobora gufasha amashyaka ya politiki gukora ibikorwa byayo mu bwisanzure no kwegera abaturage mu gihe bitegura amatora.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011, ariko kuva icyo gihe yakomeje guhura n’ibibazo bya politiki n’umutekano, bituma amatora rusange yari ateganyijwe kenshi asubikwa.

Amatora ateganyijwe ku wa 11 Gashyantare 2027 azaba aya mbere rusange kuva iki gihugu kibonye ubwigenge.

Gukuraho ibihe bidasanzwe mu ntara enye ni imwe mu ntambwe zafashwe mu gihe igihugu cyitegura ayo matora, nubwo ibibazo by’umutekano bikigaragara mu bice bitandukanye byacyo.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *