Umunyamakuru w’imikino, Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yamaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yari amazemo imyaka 8.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Ruvuyanga, yashimiye ubuyobozi bwa RBA bwamureze agakura akaba ahavuye ari umugabo.
Ati “Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka 8, ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”
Yakomeje kandi ashimira abo bakoranaga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino.
Ati “Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire.”
Yasoje avuga ko aho azakomereza bazahamenya mu minsi iri imbere.
Ati “Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere.”
Ruvuyanga akaba yakoraga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda ndetse akaba yanogezaga imipira by’umwihariko ya Shampiyona y’u Rwanda.
