Ndabasaba gukomeza kugendera ku insanganyamatsiko igira iti:” Twigire ku Mateka, Twimakaze ubumwe bwacu” – MAYOR NSENGIMANA CLAUDIEN

49 0

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Buramira mu Mudugudu wa Kamugeni habereye ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyaRwanda bwari bufite insanganyamatsiko igira iti:” Twigire ku Mateka, Twimakaza ubumwe bwacu”.

Uyu muhango wabereye ku Kagari ka Buramira wabaye taliki 01 Ukwakira 2026 witabirwa n’inzego zitandukanye harimo Mayor w’akarere ka Musanze bwana NSENGIMANA Claudien, Ukuriye Immigration mu Karere, Ukuriye Ingabo mu Karere, Police, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi , Dasso n’abaturage batandukanye.

Mayor w’akarere ka Musanze bwana NSENGIMANA Claudien nawe yagize ibyo avuga byerekeranye n’uyu munsi avuga ko yishimiye ubwitabire bw’abaturage baje ku bwinshi anabasha gushimira nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame watangije ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyaRwanda.

Guhera muri 2008 byahise byemezwa ko ukwezi ku kwakira ari ukwezi kwahariwe ‘Ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyaRwanda’ aho haganirwa ku inzitizi z’ikigaragara aho iba ifite insanganyamatsiko igira iti:” Twigire ku Mateka, Twimakaza ubumwe bwacu” dore ko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu.

Yakomeje avuga ko muri uku kwezi hagomba kwihanganirana hibandwa k’ubudaheranwa ariho yaguze ati:” Urubyiruko rufite inshingano zo kwamagara ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwirinda inzoga z’ibyuma zitujuje ubuziranenge zizwi cyane ku byuma”.

Muri uku kwezi mureke dufate umwanya mwiza wo gutega amatwi abakuru ndetse anashishikariza abitabiriye uyu muhango gukomeza kubahana no kurwanya imyitwarire yo yasubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.

Ubu igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyaRwanda bwateye imbere cyane ari nako avuga ko bateganya gukomeza iki gikorwa ku Mirenge ine bahisemo yo mu Karere ka Musanze.

Yasoje abwira abitabiriye iki gikorwa avuga neza mu ijambo abizeza kubashishikariza gukomeza kugendera ku insanganyamatsiko igira iti:” Twigire ku Mateka, Twimakaze ubumwe bwacu”.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *