Umwarimu uzafatwa yasinze mubimenye ko azahita yirukanwa burundu – Mayor NSENGIMANA CLAUDIEN

11 0

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gashaki mu Kagari ka Muharuro mu Mudugudu wa Kibinyogote habereye umuhango wo kwizihiza umutsi mukuru wa Mwalimu wizihizwa buri mwaka taliki ya 05 Ukwakira ufite insanganyamatsiko igira iti:”Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi kuwuteza imbere no gutegura ahazaza heza”.

Umunyamabanyanga nshingwabikorwa w’umurenge wa GASHAKI witwa NSENGIMANA Aimable yahaye ikaze abitabiriye uyu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Mwalimu mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 25 ubera mu Murenge wa Gashaki.

Bamwe mu barimu baganiriye n’itangazamakuru twababajije icyo bavuga cy’uyu munsi wo kwizihiza umunsi mukuru wa Mwalimu ubaye ku nshuro ya 25 mu Rwanda bagira ibyo badutangariza harimo MUKESHAMPFURA Alexis watangarije itangazamakuru ko yishimiye kuba yitabiriye uyu munsi by’umwihariko kuba abayobozi b’Akarere ka Musanze baje kwifatanya n’abarimu bakabaha impanuro nziza cyane zo kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda bwo kuba abarezi beza bategura u Rwanda rwejo hazaza.

Yagize ati:”Nishimye cyane bitewe n’impanuro nziza twahawe na Mayor w’akarere ka Musanze zatunyuze akabasha no kutugira inama z’uko tuzajya twitwara mu gihe turi mu kazi kacu ka buri munsi”.

NDAWURA Reverien waje ahagarariye ababyeyi ba G.S MUSEKERA yavuze kuri uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 25 mu Rwanda yavuze ko yishimira uburyo igihugu cyahaye Mwalimu agaciro gakwiriye kubera ko mu gihe cyo hambere atahabwaga agaciro.

Yagize ati:” Agaciro Mwalimu yahawe ni uko yitaweho nk’abandi bakozi bose bityo bigatuma n’ireme ry’uburezi rifite agaciro muri iyi Leta y’ubumwe bitewe nuko muri Leta yo hambere bitabagaho”.

Yasoje asaba Leta y’ubumwe gukomeza gutekereza kuri Mwalimu kugira ngo nawe akomeze kwiyumvamo ko umwuga akora udasuzuguritse”.

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Mwalimu mu Rwanda ku nshuro ya 25 Mwalimu NTAKIYIMANA DIOGENE wari ukuriye abandi ndetse akanaba umuyobozi wa EP KAMATO yabashije gukomoza ku mbogamizi bafite zitandukanye zugarije amashuri yo mu murenge wa GASHAKI cyane cyane mu kigo cy’amashuri kizwi ku izina rya G.S NTARAMA aho amashuri yaho batemye ibiti byose bikikije iki kigo ko bakora iyo bwabaga bakabasha kuzirika ibisenge kugira ngo abana bahiga batazahura n’ibiza byo gutwara ibisenge bitewe nuko bitaziritse bagahura n’ibibazo by’impfu zitateganyijwe.

Mayor w’akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien nawe yagize icyo avuga cyerekeranye n’uyu munsi mukuru wo kwizihiza umunsi mukuru wa Mwalimu mu Rwanda ku nshuro ya 25.

Yavuze ku mpamvu bahisemo kujya bizihiza uyu munsi mpuzamahanga ko byatewe no guha Mwalimu agaciro bitewe nuko uburezi ari inkingi ya mwamba aribwo butuma imyigire igenda neza cyane ku rwose mpuzamahanga.

Yasabye abarimu kwitabira gahunda zose kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwigisha mu cyongereza cyimbitse anasaba abarimu batitabira kujya kwiga neza icyongereza kwisuzuma dore ko Umwalimu utitabira atuma bigira ingaruka ku mwana aba azigisha icyongereza atazi neza.

Yagize ati:”Ndabasaba gushyiramo imbaraga rwose GASHAKI yaje ari iyanyuma mu mitsindishirize yo mu mirenge igize akarere ka Musanze uko ari 15. Akomeza abasaba gukangurira abana kudasiba no kudakererwa, Mukore iyo bwabaga mwite ku bana b’igihugu bave ku mwanya wa nyuma y’imitsindishirize mu mirenge igize akarere ka Musanze bakajya mu myanya y’imbere”.

Asoza abasaba kurwanya ubusinzi ati yewe umwarimu uzafatirwa mu businzi agomba kuzahita yirukanwa burundu ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikamaganwa ndetse no kujya mu busambanyi byamaganwe yewe no kujya muri banki ramberi yabasabye kubigendera kure dore ko bituma haza amakimbirane mu miryango ari nayo atuma abana babigenderamo bakabona amanota makeya.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *