Rwanda na Somalia byasinye amasezerano agamije gukomeza ubufatanye mu by’imari

7 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yakiriye Guverineri wa Banki Nkuru ya Somalia, Abdirahman Mohamed Abdullahi, ndetse n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’iyo banki, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije gukomeza ubufatanye hagati ya Banki Nkuru y’u Rwanda na Banki Nkuru ya Somalia.

Aya masezerano y’ubwumvikane, azwi nka Memorandum of Understanding (MoU), yashyizweho umukono mu rwego rwo gushyiraho uburyo bufatika bwo gukorana no guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’inzego zombi zishinzwe politiki n’imikorere ya banki nkuru.

Ubu bufatanye buzibanda ku nzego zitandukanye z’ingenzi mu mikorere y’inzego z’imari, zirimo sisitemu zo kwishyurana, kugenzura ibigo by’imari, guhanga udushya mu ikoranabuhanga ry’imari, kongerera ubushobozi abakozi, ubushakashatsi, ndetse no kurwanya ibyaha byerekeranye no kunyereza no gukoresha nabi amafaranga no gutera inkunga iterabwoba (AML/CFT).

Aya masezerano agamije gutuma Banki Nkuru y’u Rwanda na Banki Nkuru ya Somalia bigira hamwe ku buryo bwo guteza imbere imikorere y’inzego z’imari, binyuze mu guhanahana amakuru, ubumenyi n’ubunararibonye.

Mu bijyanye na sisitemu zo kwishyurana, ubufatanye bushobora gufasha impande zombi gusangira ubunararibonye ku buryo ikoranabuhanga rikoreshwa mu korohereza abaturage n’ibigo gukora ubwishyu bwizewe kandi bwihuse.

Ikoranabuhanga mu by’imari na ryo ni imwe mu nzego ziri ku isonga mu mpinduka zirimo kubera muri serivisi z’imari. Ni muri urwo rwego aya masezerano ateganya ko impande zombi zizajya zisangira ubunararibonye ku guhanga udushya no guteza imbere serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga.

Ubufatanye kandi buzafasha mu kongerera ubushobozi abakozi n’inzego zombi, binyuze mu mahugurwa, guhererekanya ubumenyi ndetse n’ubundi buryo bwo kwigiranaho.

Ubushakashatsi na bwo bwashyizwe mu byiciro by’ingenzi bizakorerwamo, hagamijwe ko Banki Nkuru y’u Rwanda na Banki Nkuru ya Somalia zishobora gusangira ibyavuye mu bushakashatsi no kubukoresha mu gufata ibyemezo bijyanye n’imikorere y’inzego z’imari.

Muri aya masezerano harimo kandi ubufatanye mu bijyanye no gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’amafaranga aturuka mu bikorwa bitemewe ndetse no kurwanya  iterabwoba, bikaba bizwi mu Cyongereza nka AML/CFT.

Ubu bufatanye bushobora gutuma impande zombi zisangira uburyo bwo gukurikirana no gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’urwego rw’imari.

Gushyira umukono kuri aya masezerano ni intambwe igamije kurushaho kwegeranya Banki Nkuru y’u Rwanda na Banki Nkuru ya Somalia, binyuze mu gushyiraho urwego ruzajya rufasha inzego zombi gukorana mu byiciro bitandukanye by’imari n’ubucuruzi.

U Rwanda rumaze igihe rushyira imbere guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari, uburyo bwo kwishyurana ndetse no kubaka urwego rw’imari rushobora gutanga serivisi zinoze kandi zizewe. Ku ruhande rwa Somalia, ubufatanye n’u Rwanda butanga umwanya wo gusangira ubunararibonye no kwigira ku bikorwa byagezweho mu nzego zombi.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *