Général Abdel-Fattah Al-Burhan yagiriye uruzinduko muri Arabie Saoudite, ahura n’Igikomangoma Mohammed ben Salmane
Umuyobozi w’ingabo za Sudan akaba anayoboye Inama Nkuru y’Igihugu Géneral Abdel Fattah al-Burhan, yageze ku wa Mbere mu mujyi wa Jeddah muri Arabiya Sawudite, mu ruzinduko rugamije kuganira ku bibazo by’umutekano mu gihugu cye.
Mu gihe ari muri uru ruzinduko, Abdel Fattah al-Burhan yahuye na igikomangoma cy’umurage cya Arabiya Sawudite , Mohammed Bin Salman, bagirana ibiganiro byibanze ku ntambara imaze imyaka irenga itatu ibera muri Sudan.
Ibiganiro ku mutekano wa Sudan
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Arabiya Sawudite , impande zombi zashimangiye akamaro ko kurinda umutekano n’ituze bya Sudan, kubungabunga ubusugire bw’igihugu ndetse no kurinda ubumwe n’ubwigenge bwacyo
Ibi biganiro byitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru bo mu bwami bwa Arabiya Sawudite , bigaragaza uburemere bw’iki kibazo ku rwego mpuzamahanga.
Arabiya Sawudite isanzwe ifite uruhare mu gushaka ibisubizo by’amahoro muri Sudan.
Mu mwaka wa 2023, yakiriye ibiganiro hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces (FSR), nubwo bitagejeje ku masezerano arambye yo guhagarika imirwano.
Intambara yo muri Sudan ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi n’ubukungu, abaturage benshi bakaba barahungiye mu bindi bihugu cyangwa bagasigara mu buzima bugoye.
Uru ruzinduko rwa Abdel Fattah al-Burhan rufatwa nk’intambwe nshya mu gushaka igisubizo kirambye cy’iki kibazo, nubwo inzira igikomeye.


