Umugaba mushya Wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Laston Ngosa, yasezeranyije ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, gukorana bya hafi mu rwego rwo gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubu butumwa. Yabivuze uyu munsi ubwo yasuraga ingabo z’u Rwanda zigize RWANBATT-1 zifite icyicaro mu kigo cya UN Tomping i Juba. Yari aherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe abakozi ku cyicaro gikuru cya UNMISS, Brig Gen Daisuke Horiguchi, ndetse n’abandi bakozi bo ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za UNMISS.
Uru ruzinduko rwari rugamije gufasha Umugaba Wungirije w’Ingabo kumenyana n’abasirikare ba RWANBATT-1, gusuzuma ibikorwa byabo bya gisirikare, kumenya imbogamizi bahura na zo, ndetse no kumenya uburyo yakunganira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubu butumwa bw’amahoro.
Maj Gen Ngosa akigera ku cyicaro cya RWANBATT-1 yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo za RWANBATT-1, Lt Col Aloys Ntagwabira, wamugejejeho amakuru arambuye ku bikorwa n’inshingano by’izi ngabo. Yamugaragarije uruhare rwa RWANBATT-1 mu kurinda abasivili, gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, no kubungabunga umutekano mu gace ishinzwe.
Lt Col Ntagwabira yashimiye Maj Gen Ngosa ku bw’urwo ruzinduko, avuga ko ari igikorwa gitera imbaraga ingabo z’u Rwanda kandi kikaba ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwa UNMISS bukomeje kuzishyigikira. Yongeye gushimangira ko RWANBATT-1 izakomeza kuzuza inshingano zayo, kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga.
Mu ijambo rye, Maj Gen Ngosa yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kumuha amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa imiterere y’ibikorwa bya RWANBATT-1 no kumenya aho ubuyobozi bw’Ingabo za UNMISS bushobora gutanga ubufasha.
Yasabye abasirikare ba RWANBATT-1 gukomeza kuba maso mu kubungabunga umutekano, kongera imbaraga mu mahugurwa, no gukomeza kuba biteguye inshingano nshya zishobora kuvuka, cyane cyane izijyanye n’igihe cy’amatora ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Yanashimangiye akamaro ko kurinda abasivili no gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, hubahirizwa uburyo n’amabwiriza bya UNMISS byashyizweho, ndetse n’imiyoboro y’itumanaho yemewe.
Maj Gen Ngosa yijeje RWANBATT-1 ko ubuyobozi bw’Ingabo za UNMISS buzakomeza gufatanya na yo no kuyiha ubufasha bukenewe.
Uru ruzinduko rwanaranzwe n’igikorwa cyo gutera igiti, nyuma hakorwa n’igenzura ry’ibikoresho bya RWANBATT-1.



