Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje igitaramo yise “Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night”, azakorera muri Kigali Serena Hotel ku wa 12 Ukuboza 2026, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse n’imyaka isaga 20 amaze mu muziki.
Uyu muhanzikazi yatangaje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko iki gitaramo kizaba umwanya wihariye wo gushimira Imana ku bw’urugendo rw’ubuzima bwe, ibyo yanyuzemo n’aho yamugejeje.
Mu butumwa yaherekeresheje itangazo ry’iki gitaramo, Aline yagize ati: “Hari ibihe ugera mu buzima ukareba aho Imana yagukuye, ibyo yakunyujijemo n’aho ikugejeje, umutima ukavuga uti: NDANYUZWE!”.
Yakomeje atumira abakunzi be kuzifatanya na we muri iri joro yise “Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night”, riteganyijwe ku wa 12 Ukuboza 2026, muri Kigali Serena Hotel. Ndanyuzwe, ni yo ndirimbo ye yamenyekanye cyane kuri YouTube, kuko abarenga miriyoni enye bamaze kuyireba.
Yagaragaje ko atari igitaramo cy’umuziki gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gushima Imana, gusangira ibyishimo no kwibuka ibihe byiza byaranze urugendo rwe.
Abazacyitabira bazahabwa umwanya wo kunyura kuri red carpet, igitambaro gitukura, gusangira amafunguro ateguye mu buryo bwihariye, kumva umuziki uririmbwa imbonankubone na Aline n’itsinda rye, ndetse hakazabaho n’ibindi bikorwa byihariye birimo n’impano.
Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi bazwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho amaze imyaka isaga 20 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


