Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yagize icyo avuga ku mubano w’urukundo wavuzwe hagati ye n’umunyemari w’Umunya-Tanzania, Saidi Lugumi, avuga ko na we yatunguwe n’ibyo abantu bagiye babona ku mbuga nkoranyambaga.
Yabivugiye mu kiganiro Irigara cya B&B Kigali, aho yirinze kugira byinshi atangaza kuri ayo makuru, agira ati: “Uko mwabibonye, nanjye ni ko nabibonye. Nta ruhare na ruto nigeze mbigiramo kugira ngo bibeho. Nanjye nabirebesheje amaso nk’ayo namwe mwabirebesheje. Nta kintu na kimwe mbiziho.”
Amakuru amuhuza na Lugumi yatangiye kuvugwa cyane muri Mata 2026, nyuma y’uko uyu munyemari agaragaje ibimenyetso by’urukundo kuri Instagram ya Alliah Cool, birimo kumukurikira no kumwandikira amagambo amugaragariza urukundo.
Nubwo ibikorwa bya Lugumi ku mbuga nkoranyambaga byatumye benshi bakeka ko bafitanye umubano wihariye, Alliah Cool we yirinze kubyemeza, ashimangira ko na we yabibonye nk’abandi.
