Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi yahishuye ko ku myaka ye 36 y’amavuko amaze gukundana n’abagabo babiri gusa bitewe n’amahame akomeye agenderaho no kudatezuka ku ndangagaciro ze.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Let’s Talk About It’ kinyura ku muyoboro wa YouTube, aho yavuze ko ari umugore uzi icyo ashaka kandi abagabo batinya abagore bameze batyo kuko bibagora kubumvisha ibintu batumvikanaho.
Yasobanuye ko nta na rimwe ajya yihanganira abantu bafite imyitwarire ihabanye n’imyumvire ye, kandi ko aho kugira ngo atezuke ku ndangagaciro ze byaba byiza atandukanye n’uwo muntu ushaka kumutwara uko yishakiye.
Facebook Comments Box
