Kevin Montana yasinye amasezerano yo kwamamaza ZURU HOTEL BRAVO I Rubavu

30 0

Umuhanzi Kevin Montana umaze  kumenyekana nka King Of Amapiano hano mu Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Zuru Hotel Bravo na Zuru Motel ziri mu zigezweho I Rubavu yo kuzajya amenyekanisha ibikorwa by’izo hotel  binyuze mu Kwamamaza.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu karere ka Rubavu mu muhango witabiriwe na  Kevin Montana n’uhagarariye  izo hotel zombi aho bagaragaye basoma ndetse banashyira umukono  ku  nyandiko zemeza ubufatanye bwabo bombi

Ubu bufatanye ni amahirwe ku mpande zombi, aho Kevin Montana azakoresha izina rye n’ubwamamare afite mu kumenyekanisha Zuru Hotel Bravo, mu gihe iyi hoteli izungukira mu kumenyekana no kugera ku bantu benshi binyuze mu bikorwa by’uyu muhanzi.

Mu kiganiro  na Kevin Montana  usanzwe azwiho nawe kuba akora serivise zigendanye no kwakira  abakerarugendo  yadutangarije  ko kuba yagiranye  amasezerano na Zuru Hotel zombi bizamufasha nawe kwagura  ibikorwa bye  kuko nk’umuntu usanzwe atembereza ba mukerarugendo mu byiza nyaburanga by’u Rwanda azungukiramo byinshi na Hotel ikahugukira abakiliya azajya aba yazanye .

Yasoje adutangariza ko ayo masezerano ari ibanzirizamushinga munini bafitanye y’amezi atandatu azinyongera

Kugeza ubu Zuru Hotel Bravo iherereye I Rubavu  itanga za serivise zose  zitangwa mu mahoteli aho  bafite appartement zitandukanye. Ibyumba byiza, Restaurant ,Gym ni bindi byinshi bikenerwa nakoresha amahoteli.

Gukorana kw’abahanzi n’ibigo by’ubucuruzi ni imwe mu nzira zikoreshwa mu kwamamaza ibikorwa, guteza imbere ibirango no kongera umubano hagati y’ibigo n’abakiliya babyo.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *