Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku wa 9 Nzeri 2025 yagize Sébastien Lecornu Minisitiri w’Intebe mushya, amusimbuje François Bayrou watakarijwe icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko.
Lecornu wo mu ishyaka Rennaissance riri ku butegetsi yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingabo kuva muri Gicurasi 2022 ubwo Perezida Macron yatangiraga manda ya kabiri.
Mbere y’uko aba Minisitiri w’Ingabo, yabaye Minisitiri ushinzwe ubutaka bwa kure bugenzurwa n’u Bufaransa na Minisitiri ushinzwe inzego z’ibanze. Imirimo yose yo muri Guverinoma yayikoze ku butegetsi bwa Macron.
Akimara kugirwa Minisitiri w’Intebe, Lecornu yatangaje ko Macron yamusabye gusigasira ubwigenge bw’u Bufaransa n’imbaraga zabwo, gukorera abaturage no guharanira ko politiki n’inzego by’iki gihugu bikomera kurushaho.
Lecornu agiye kuri uyu mwanya mu gihe u Bufaransa bwugarijwe n’amadeni yarenze miliyari 3000 z’Amadolari, bityo asabwa gukora ibishoboka akagabanyuka, icyuho kiri mu ngengo y’imari na cyo kikagabanyuka.
Bayrou yeguye kuko abagize Inteko batanyuzwe n’ibisobanuro yabahaye ku buryo azagabanya aya madeni n’icyuho mu ngengo y’imari, burimo gukuraho ibiruhuko ku rwego rw’igihugu, kugabanya abakozi n’amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umwanya wa Minisitiri w’Intebe muri manda ya kabiri ya Perezida Macron wagoye abawugiyeho cyane, kuko kuva mu 2022, umaze kujyaho batanu. Ababanjirije Bayrou ni Michel Barnier, Gabriel Attal na Elizabeth Borne.


