M23 yakiriye abarwanyi benshi ba Wazalendo bakoranaga na FDLR

680 0

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakiriye abarwanyi benshi bo mu mutwe wa UPCRN (Union des Patriotes Congolais pour la Résistance Nationale) uba mu ihuriro rya Wazalendo.

 

Aba barwanyi barimo abayobozi bo muri UPCRN bakoreraga muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, ku wa 10 Nzeri 2025.

Mu bishyikirije M23 harimo ‘Général’ Hakizimana Burege, ‘Colonel’ Heritier Hakiza Muhashi, Lt Col Ismail Mubarak Yves, Maj Hakizimana Faustin, Habineza Ndizeye Jean Baptiste ukorera muri Polisi, Maj Bosco Baraka n’abandi babarirwa muri mirongo.

Gen Burege yasobanuye ko yakoreraga UPCRN mu gace ka Ruhinzi hafi ya Bukombo, ahamya ko mu mitwe abarwanyi be bakoranaga na yo harimo FDLR n’ingabo za RDC n’indi mitwe ya Mai Mai.

Yagize ati “Twakoreraga mu gace kitwa Ruhinzi hafi ya Bukombo. Nakoranaga na FDLR, FARDC na Mai Mai. Kubona ibiribwa twishakagamo ibisubizo, FARDC, twebwe Wazalendo tukihuza, tukajya kubishaka mu baturage; ihene n’inka.”

Lt Col Ngoma yabajije Gen Burege abatoza abarwanyi ba UPCRN, asubiza ko ari FDLR, kandi ko iyo bamaze gusahura amatungo y’abaturage, amwe bayagabana na FDLR n’ingabo za RDC.

M23 kandi yakiriye intwaro nyinshi za UPCRN zirimo AK-47, Machine Gun, RPG na Mortier. Zo n’aba barwanyi byerekanywe mu gace ka Kitshanga.

Abishyikirije M23 babarirwa muri mirongo

Gen Burege (iburyo) na Col Hakiza Muhashi ni bo bakuru mu barwanyi bishyikirije M23

Mu ntwaro za UPCRN zashyikirijwe M23 harimo AK-47, Machine Gun na Mortier

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *