Inzu 600 zigezweho zigiye kubakwa mu gace ka Kibiraro na Kangongo

583 0

Inzu zigera kuri 600 zigiye kubakwa mu buryo bugezweho mu midugudu ya Kangongo na Kibiraro mu Mujyi wa Kigali, zikazatuza abantu basaga ibihumbi bitatu.

Ku ikubitiro mu Mudugudu wa Kangongo Nyarutarama hagaragajwe inyubako 3 zubatse mu buryo butandukanye kandi bugezweho, izi nzu ni urugero rwiza rw’uburyo isura y’imidugudu ya Kangondo ya mbere, Kangondo ya kabiri na Kibiraro igiye guhinduka.

Ikigo cy’abashoramari Savannah Creek nicyo kigiye gutangira kubaka izi nyubako, umuyobozi w’iki kigo Denis Karera, akaba avuga ko hagiye kubakwa inzu zigezweho.

Banki ya Kigali ni umufatanyabikowa muri uyu mushinga, Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiriya bakora ku giti cyabo muri iyi banki, Desire Rumanyika, avuga ko BK yiteguye gukorana n’abifuza izi nzu zigiye kubakwa.

Uyu mushinga uzarangira mu myaka itatu n’igice iri imbere, ukaba witezweho gutuza neza abantu basaga ibihumbi 3, ndetse ukazatanga akazi ku bagera ku bihumbi 5.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *