Urubanza rwa Kalisa Adolphe rwasubitswe nyuma yo guhakana ibyo aregwa

321 0

Kalisa Adolphe Camarade wari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, yahakanye ibyaha aregwa, urubanza ruhita runasubikwa kuko atiteguye gukomeza kuburana bitewe n’uko atigeze asoma dosiye yose imurega.

 

Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025 nibwo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo, kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

Kalisa Adolphe Camarade, Umucamanza mbere yo kumusomera ibyaha aregwa no gutangira kuburana yabanje gusomerwa umwirirondoro we kugira ngo yemeze niba ari yo, yavuze ko ari iye.

Yamubwiye ko ubushinjacyaha bumukekaho ibyaha bibiri, Icyo kunyereza umutungo, Camarade yahise agira ati “ntabwo nkemera”

Yamubwiye ko kandi bumukekaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, Camarade bamubajije niba abyemera, yagize ati “ntabwo byemera”.

Umucamanza yahise aha umwanya ubushinjacyaha ngo buvuge icyo bushingiraho bumukekaho ibyo byaha.

Uwunganira Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, Me Bizimana Emmanuel yahise asaba ijambo maze asaba ko urubanza rwakwimurwa kuko Camarade atigeze agira uburenganzira kuri dosiye ye imurega ngo ayisome yose ndetse n’umwunganira bakaba bahuye nimugoroba ejo hashize (ku wa Gatanu) batigeze bagira umwanya uhagije wogutegurana urubanza.

Me Bizimana Emmanuel yasabye ko bahawe iminsi itatu y’akazi yaba ihagije. Yasabye ko ku wa Kane w’icyumweru gitaha byaba bihagije.

Ubushinjacyaha bwahise butanga imbogamizi y’uko mu cyumweru gitaha hari Shampiyona y’Isi y’amagare kugera ku Rukiko byazagorana.

Niho Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade yasabye ko rwashyirwa tariki ya 29 Nzeri Shampiyona y’Isi y’amagare yarangiye ariki Urukiko rusanga nta mpamvu yo gutinza cyane urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ngo bazi ko iyo Shampiyona ihari rero kugera ku Rukiko bizakunda. Bafashe umwanzuro ko Urubanza ruzaburanwa tariki ya 25 Nzeri 2025 saa 9h00’.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *