Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yagizwe umunyamuryango mushya uri mu batora muri Recording Academy, mbere y’igihembo cya Grammys 2026.
Nk’umunyamuryango utora, Davido azitabira mu buryo bugaragara mu bikorwa byo gufata ibyemezo bigena abegukana ibi bihembo bya Grammys.
Uyu muhanzi ukomeye muri Afrobeats yavuze ko kwakirwa muri Recording Academy ari “impinduka ikomeye” mu buzima bwe n’umuziki we.
Yagize ati:“Numvise ko gutora muri Grammy Award bituma ugira ijambo rikomeye mu fufata ibyemezo mu byo gufatwa n’ibizatoranywa buri mwaka,”
Ibi yabivugiye mu mashusho yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga.”
Aho yakomeje avuga ko yishimiye cyane kuba umwe mu banyamuryango b’icyubahiro ba Recording Academy, kandi ko yiteguye gutora.
Davido yabonye nominasiyo eshatu ze za mbere muri Grammys 2024, ariko ntiyabasha gutsindira icyiciro na kimwe.
Nominasiyo ye ya kane yayibonye abifashijwemo n’indirimbo yakoranye na Chris Brown na Lojay yitwa “Sensational”, yahatanye mu cyiciro cya Best African Music Performance muri Grammys 2025, ariko atsindwa na Tems wabaye uwa mbere n’indirimbo ye “Love Me Jeje.”
Uyu mugabo akomeje kwerekana ko amaze kuba inking ya Muzika y’afrobeat kw’isi yose nkuko akunze kubivuga ko umuziki we yishimira urwego ugezeho ku ruhando mpuzamahanga


