Gentil Misigaro wari ukumbuwe na benshi yashyize hanze indirmbo nshya yise Antsindira Intambara

309 0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, nyuma y’imyaka 4 asa n’utuje yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo “Antsindira Intambara”.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ’Biratungana’, yagarukanye imbaraga zidasanzwe.

’Antsindira Intambara’ ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2024, akaba yayisohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ni indirimbo yavuze ko yakomoye mu murongo wo muri Bibiliya mu gitabo cyaYesaya 41:10 havuga ngo “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.”

Muri iyi ndirimbo hari aho Gentil Misigaro agira ati: “Aho Imbaraga zanjye zirangirira niho ize zitangirira, aho ubwenge bwanjye burangirira ni ho ubwe butangirira. Ntabwo nkiri uwo kwirwanirira kuko mfite undwanirira. Iyo naniwe ndamuhamagara akantsindira intambara”.

Agaruka kuri iyi ndirimbo, GentilMisigaro yagize ati”ntitugomba gutinya ibyo duhura na byo byose uko byaba bimeze kose kuko aho imbaraga zacu zirangirira ari ho iz’Imana zitangirira. Kandi aho ubwenge bwacu burangirira ni ho ubwayo butangirira.”

“Nayihawe mu myaka nk’itanu ishize, hari ibyo Imana yari imaze kunkorera njye ntari kwishoboza namba nta n’undi muntu uwo ari we wese wari kubinkorera. Ni uko iyo ndirimbo yaje.”

Gentil Misigaro usigaye uba muri Canada yavuze ko imyaka 4 amaze adasohora indirimbo yabisabwe n’umwuka wera ariko na none yabonye umwanya wo kwita ku muryango we.

Izaba iri kuri Album ye ya kabiri yise “Yahweh” izaba igizwe n’indirimbo 10 ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza.

Indirimbo 10 zigize iyi Album ni “When You Command”, “Yahweh”, “Hallelujah”, “Kila Siku”, “Nguvu”, “Msifuni”, “Antsindira Intambara”, “Ndifuza Gusa Nawe”, “Yesu Araryoshye” na “Urakomeye”. Zose ziri kuboneka ku mbuga zicururizwaho umuziki nka iTunes, Deezer, Spotify, Amazon Music, Tidal n’izindi.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Posted by - September 24, 2025 0
Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yagizwe  umunyamuryango mushya uri  mu batora muri Recording Academy, mbere y’igihembo cya Grammys 2026. Nk’umunyamuryango utora, Davido…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *