Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Børge Brende, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum/ WEF).
Bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo bitandukanye by’akarere n’iby’Isi muri rusange, hamwe no ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’iryo huriro mu nzego zitandukanye, zirimo ikoranabuhanga, guhanga udushya n’iyinjizwa ry’abantu bose mu ikoranabuhanga (digital inclusion).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, Perezida Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite, yanagiranye ikiganiro n’abandi bakuru b’ibihugu, cyagarutse ku kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu, ashimangira ko hakenewe imikorere ishobora gufungura inzira y’iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, nibwo umukuru w’Igihugu yageze i Riyadh, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative/FII9), ihuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi n’abashoramari banyuranye.
Iyi nama y’iminsi ibiri, ikaba irimo kuba ku nshuro ya cyenda. Itanga urubuga rwo kuganira no kungurana ibitekerezo hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gutanga ibisubizo ku hazaza h’ishoramari n’imiyoborere.


