Mu gihe habura iminsi mike ngo abahanzi n’ibindi byamamare bihurire mu rugendo rwo gusura ibyiza nyaburanga bitatse Parike y’igihugu ya Nyungwe .
Umunyamakuru Babu Rugema uzwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro kuri Isibo Tv iki gikorwa yagiteguye binyuze mu kigo ayobora cya RUA akoreramo ibikorwa byinshi bitandukanyei harimo no gutembereza ba mukerarugendo mu bice nyaburanga by’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo .
Mu kiganiro aherutse kugirna n’umunyamakuru wa BTN Rwanda yamubwiye ko Atari ubwa mbere ateguye igikorwa nk’iki ari akarusho uyu mwaka yifuje ko yagikora mu rwego rwo gufasha abanyarwanda cyane cyane ibyamamare kubasha kumenya ibyiza bitatse urwababyaye akaba ariyo mpamovu y’Uru rugendo.
Yakomeje agita ati “ uzarebe ukuntu usanga abanyamahanga baza bagatembera u Rwanda bagataha baruvuga neza n’ibyiza byarwo ariko abanyagihugu twe tuhaba ntitubashe kuvumbura ubwiza bw’igihugu cyacu
Abajijwe abantu bazwi b’ibyamamare bazajyana nabo muri Uru rugendo yavuze ko ubu batarabasha kumenya umubare nyakuri yabyo ariko ahamya ko hazaba harimo benshi bakunzwe mu Rwanda .
BIteganyijwe ko uru rugendo ruzaba tariki ya 13 Ukuboza 2025 aho uwifuza kuzifatanya nabo bimusaba gusa kwishyura ibihumbi 75Frw ku munyarwanda ,Umuturage wo muri EAC agasabwa 210$ naho abandi banyamahanga bikabasaba 270$



