Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ross Kana agiye gutaramira bakunze be basohokera muri Claucy Bar&Resto mu gitaramo kizamuhuza n’abafana be n’abakunzi b’umuziki bamukurikirana kuva yatangira urugendo rwe rw’imyaka amaze mu muziki
Uyu muhanzi umaze kwigarurira Imitima ya benshi binyuze mu bihangano bye byuje ubuhanga n’inyandiko zifite ubutumwa agiye gukora icyo gitaramo mu rwego kwegera abafana be mu mujyi wa Kigali.
Uyu muhanzi ni ubwa mbere azaba agiye kubyinira muri aka kabyiniro ka Claucy Bar&Resto kari mu dukunzwe cyane hano mu mujyi wa Kigali kubera imitegurire yaho yaba iby’imyidagaduro cyangwa izindi serivise zijyane no kwakira neza abahasohokera .
Ross Kana yatumiwe mu bikorwa bitandukanye birimo “ Let’s Celebrate ,The Silver Gala , Ni bindi byakomeje kumuha izura y’umuhanzi ushoboye mu gihe gitoamaze ari mu rubuga rw’imyidagaduro.
Biteganyijwe ko igitaramo cya Ross Kana cyiswe Electric Friday kizabera Muri Claucy Bar & Resto iherereye ku Gisozi haruguru ya ULK kizaba kuwa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025 aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 ugakoreshamo 4000 kubyo wifuza ndetse n’ibiumbi 200 ku meza y’abantu 8 bagahabwa icupa rya Hennessy



