Murakaza neza ku wa Gatanu w’ishimwe wagarutse, aho dutangiriye ku musore w’umunyarwanda wabaye ikirangirire nk’umunyamideri akiri muto ku rwego mpuzamahanga kubera ubuhang bwe. Yitwa Moses Turahirwa yavutse tariki ya 13 Werurwe 1991 i Kibogora muri Komini Kagano muri Prefecture ya Cyangugu, ari uwa kane mu bana batanu. Ubu ni mu karere ka Nyamasheke, intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize Kibogora ayasoza muri 2011. Akomereza muri Kaminuza muri IPRC muri Civil Engineering in Water and Sanitation Technology.

Arangiza muri 2015 ahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza A1. Ni gute Moses Turahirwa wize Civil Engineering yaje kuba umunyamideli uzwi ku isi?

Moses Turahirwa, ubwo yigaga muri iyi kaminuza ya IPRC Kigali yagiye mu marushanwa y’ubwiza bw’abahungu. Yambitswe ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda mu mwaka w’i 2014, bimuhesha umwanya wo guhagarira igihugu mu marushanwa yaba Rudasumbwa ku mugabane wa Afurika. Muri ayo marushanwa yayarangije abonye ikamba ry’igisonga cya Kabiri.
Iki cyizere kimurimo cyatumye ajya mu marushanwa nkaya atamenyerewe ku bagabo , cyatumye yumva ikibatsi kimurimo areka impano afite yo mu mideri irasohoka aba inzobere mubyo kudoda. Iyi mpano yari imurimo kuva akivuka, kuko umubyeyi nyina umubyara yari umudozi. Moses Turahirwa yagiye kwiga mu ishuri ritwa Polimoda mu Butariyani rikomeye ku isi ryigisha ibijyanye n’ihangamideri , Collection Design, arangiza muri 2021 abonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s degree).

Polimoda iri mu mashuri icumi ya mbere akomeye ku isi mu bijyanye n’imideli. Ryagiye rivugwa mu binyamakuru by’indashyikirwa nka The Business of Fashion (BoF) ndetse na CEOWORLD Magazine. Ripiganwa mu buryo butaziguye n’ibindi bigo bikomeye nka Central Saint Martins y’i London cyangwa Fashion Institute of Technology (FIT) y’i New York.
Iri shuri ririhariye, kuko aho andi mashuri yibanda gusa ku bukorikori n’ubuhanzi, Polimoda ishyira imbaraga mu guhuza ihanganyamideli n’ubucuruzi.
Ubu bumenyi Turahirwa yakuye muri iri shuri yabukoresheje mu gukomeza inzu ye y’imideri yari yarashize muri 2015 yitwa Moshions i Kigali. Yakoze imurika ry’imideri ye bwa mbere mu birori bya “Kigali Fashion Week” mu Rwanda. Nyuma yaho, Turahirwa yamuritse ibihangano bye muri Nijeriya, muri Afurika y’Epfo, muri Namibiya no mu Butaliyani.

Yabonye ibihembo byinshi birimo igihembo cy’Urubyiruko rw’Indashyikirwa cyatanzwe n’Umuryango Imbuto Foundation (Young Rwandan Achiever Award) muri 2021.
Muri 2020 ahabwa igihembo nk’ikigo gishya cy’indashyikirwa mu bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) cyatanzwe n’Urwego rw’Iterambere (RDB).
Muri uwo mwaka kandi yabaye ambasaderi w’ubukangurambaga bwa “ALL x Accord” bw’ikipe ya Paris Saint-Germain.
Muri 2018 Moshions yabaye inzu y’imideri ya mbere mu gihugu mu Rwanda (Rwanda’s Best Local Fashion House).
Ibihangano bye byakunzwe n’abantu benshi barimo abayobozi bakuru b’igihugu n’abanyarwanda b’ingeri zose bifashije baba ababa mu gihugu imbere , baba ababa hanze.
Nyuma y’imyaka 2 gusa amaze kubona igihembo cya Imbuto Foundation cy’umuntu w’Indashyikirwa mu rubyiruko, yafashwe n’ubugenzacyaha (RIB) muri 2023.
Mu byaha yaregwagwa harimo ik’inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge.
Muri uwo mwaka urukiko rwasabye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Nyuma y’imyaka 2 na none, 2025, yarongeye arafatwa arafungwa. Ku itariki ya 30 Werurwe 2026 , urukiko rukuru rwa Kigali rwemeje igihano cyo gufungwa imyaka 3 yavuye mu rukiko rwisumbuye, rwanga ubujurire bwe.
Turahirwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram igishushanyo cya Passesport yahinduye igitsina (gender) M, ashyiraho F, anahindura ifoto .
Ibi nibyo yarezwe ko yakoze inyandiko mpimbano. Ni nkuko nashyira kuri rubuga rwanjye runaka igishushanyo cya passesport ngashyiraho nitwa umugabo, n’izina rya INGABIRE Liliane kandi Nitwa FRATERNE MUDATINYA ngafatwa ko nahimbye passesport kandi ari igishushanyo gusa nishushanyirije.
Ku biyobyabwenge, Moses yavuze ko urumogi bamubonyemo ari urwo yakuye muri Kenya na Italie aho rwemewe, akavuga ko yari afite n’amagarama 2 yarwo ko kandi arunywa kubera ibibazo byo mu mutwe.
Mu kanya gato nk’ako guhumbya, inyenyeri y’u Rwanda imurika mu zindi ku isi mu binyamideri iba irazimye kubera igishushanyo no kunywa ibiyobyabwenge kubera ibibazo byo mu mutwe.
Aba arazimye Moses Turahirwa, umunyakinyaga Rudasumbwa mu basore mu Rwanda hose, un Notable Alumini w’ishuri rya Polimoda uri ku rutonde rw’iryo shuri rw’abanyamideri bakomeye ku isi barimo Italo Zucchelli, umunyamideli ukomeye mu butariyani, washushanyije collection y’abagabo ya Calvin Klein na Design interio, Sheila Bridges washyizwe ku mwanya wa mbere n’ibinyamakuru bya CNN na Time , akaba kandi yaratatse inzu Perezida Bill Clinton na Vice-Présidente Kamala Harris, n’abandi.
Azamara imyaka 3 mu munyururu, azasohokamo muri 2029 afite imyaka 38. Impano ya Turahirwa ni karemano imurimo ntaho izajya, nta muntu ushobora kuyimwaka ngo ayitware ayikoreshe. Ikintu cyo kwibaza: umuntu nk’uyu ufite impano iri ku rwego mpuzamahanga, impano ye azayikomeza nafungurwa? Yize mu kigo gikomeye, Polimoda ifitanye ubufatanye bukomeye n’ibigo by’ubucuruzi bw’ibyitwa “Luxe” nka LVMH, Gucci, Richemont na Tod’s.
Ibi bituma abaharangije babona akazi mu buryo bworoshye cyane ku isi yose kandi ahantu hakomeye, kuko bubahwa cyane. Ese azamenya ko ubuhanganye bwe burenze imipaka y’uRwanda?
Ubuhanga bwa Moses Turahirwa ni bunini cyane , uRwanda kuri we ni ruto, aho impano ye ntacyo ivuze kubera imyumvire iri hasi.
Moses Turahirwa yubahwe!!!
YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA/+250788625932


