MUSANZE – CYUVE: Mu mafoto 59, dore ubwiza bwa “Casa Betania”  ifite Salle yakira abasaga 700 n’amacumbi asaga 50 bagabanyije ibiciro kugera kuri 20%

443 0

Mu mudugudu wa Bwiza ma Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yo mu Ntara y’Amajyaruguru ahitwa “Casa Betania” iri ku muhanda wa Musanze – Cyanika urenze gato y’umurenge wa Gacaca muri metero 500 uhita ubona icyapa cyanditseho “Sedes Santientiaie” aho uhita ubona ibikorwa byo Kubaka aho bakorera ubukwe ndetse n’amacumbi wamaze kugera ku 100% aribyo byerekana ko ari intambwe ikomeye mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo gutanga amacumbi meza kandi agezweho ku Banyarwanda bafite ubushobozi. 

Casa Betania igizwe n’ibyumba bisaga 50 biri mu byiciro bitandukanye ari nako usanga buri cyumba gifite igiciro cyacyo kandi ukanasanga hafite isuku ihambaye hanafite ubwiza nyaburanga dore ko hanitegeye ibirunga.

Ubwo twatemberaga mu byumba, twasanze hasashe neza cyane banatwereka ko n’umuntu 1 ahabwa icyumba cye wenyine, Icyabantu babiri kuburyo barara mu cyumba kimwe ariko buri wese akarara ku gitanda cye, Icyo bashobora gufata ari 2 buri wese akarara mu cyumba cye ariko ugasanga bahuje ubwiherero ndetse n’icyumugabo n’umugore baba bafite uruganiriro (Salon) hose ugasanga baba bafite na Barcon bicaraho bagiye kumva akayaga hanze.

Kugira ngo bubake aya macumbi bari bagamije guhaza ibyifuzo by’abakozi batandukanye bakunda gufata amacumbi iyo bahawe misiyo, imiryango itandukanye ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga baza mu Rwanda baba bashaka kuza kuruhuka mu mutwe.

Casa Betania bisobanura “urugo rw’ibetaniya”  ifite ibyumba bigezweho cyane kurugero nk’urwo mu mahanga byo kuraramo byubatse mu nzu z’amagorofa ateye amabengeza.

Hano rero hari udushya twinshyi dutandukanye kubera ko uwaharaye adashobora kumva urusaku bitewe naho aya macumbi aherereye dore ko niyo ari hanze aya yumva amahumbezi aturuka mu birunga, Akandi gashya bafite nuko baha amagi ava mu nkoko biyororera zirenga ibihumbi birindwi (7000) bahitamo ko buri mu gitondo iyo bagiye gufata ibyo kurya bya mu gitondo (Breakfast) bagomba kujya bagenera uwaharaye amagi akumva icyanga cyayo hakiyongeraho amata y’inka biyororera, bakanabagenera imbuto bihingira yewe n’ifunguro babatekera naryo bituruka mu byo bihingira aho ubiriye ahava abwira abandi ko yariye ifunguro rifite icyanga utasanga ahandi.

Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye n’abakuriye iyi Casa Betania Musanze ifite ubusitani bugezwho (Bwiza cyane), badutangarije ko bitewe nuko bafitiye urukumbuzi abazajya babagana umunsi kuwundi ko babashyiriyeho igabanywa ry’ibiciro rigera kuri 20%.

Yagize ati:” Ubu dufite Salle nziza cyane twubatse yakira abantu basaga 700 bakanamuha igikoni, icyumba cyo gutwikururiramo na Depot babikamo ibyo bakoresha mu bukwe bwabo hakiyongeraho Parking ihagije”.

Si udushya gusa, ahubwo ni ibyiza biba muri Casa Betania dore ko banafitemo Chappelle nziza itanga uburyo bwo gusenga haba umuntu ku giti cye cyangwa se itsinda ryifuza kwiherera (Umugabo n’umugore) dore ko aba bihaye Imana bafite ubutumwa bwo kwita kumuryango.

Yasoje avuga ko bakirana umukiriya urugwiro dore ko baba barihaye Imana. Avuga ko abakiriya bahawe umwanya uhagije wo kubahamagara kuri +250788554878 yewe niyo nimero iba kuri whatsApp, +250780580794 cyangwa akabandikira kuri Email: centrecasabetania@yahoo.com

 

DORE AMWE MU MAFOTO YEREKANA UBWIZA BWA SALLE N’AMACUMBI:

Salle bafite ifite Parking ihagije

Chapelle yo muri Casa Betania

Iyi ni Salle y’Imana ijyamo abantu bari hagati ya 30 na 40

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *