#Kwibuka32 : Tariki 18 Mata 1994: Umunsi Abatutsi barenga 40000 biciwe muri Kiliziya ya Simbi i Huye

40 0

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Tariki ya 18 Mata 1994, abagize Leta y’abicanyi barimo Édouard Karemera, wagombaga kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu baje i Gitarama gushishikariza abaturage gukora Jenoside.

Kuri uwo munsi Perezida Théodore Sindikubwabo yagiye ku Gikongoro akorana inama n’abategetsi ba perefegitura ya Gikongoro, hategurwa uko Jenoside igomba gukorwa i Kaduha, i Murambi, mu Cyanika no muri Perefegitura yose ya Gikongoro. Avuye ku Gikongoro, Sindikubwabo yagiye ku biro bya Komini Nyakizu (Butare) ashishikariza abicanyi gutangira Jenoside.

Ibyo bikorwa byo gushishikariza abaturage gukora Jenoside Sindikubwabo yabikoreraga mu ruhame, aho abaturage babaga baje kumwumva, bateguwe n’abategetsi ba Komini.

Hagati y’itariki 10 na 17 Mata 1994, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Maraba bakusanyirijwe muri Kiriziya y’I Simbi ari benshi cyane. Abapolisi batatu aribo Nkuriza, Kanani Antoni na Nyirimana Kaniziyo babanje kuza gucunga impunzi ku Kiliziya ngo hatagira izicika.

Hari ku manywa y’ihangu ubwo interahamwe ebyiri zuriye kiliziya zisambura ibati zibasukaho essence, uwitwa Bushakiro abamenamo ifu y’urusenda rubabuza guhumeka. Nyuma, baciye inzugi babatera amagrenades n’amabuye, birangiye interahamwe zirinjira zifata abagihumeka ziratemagura zirabarangiza. Hiciwe abatutsi bagera ku bihumbi 40.000.

Kuri iyi tariki kandi Mu Karere ka Rusizi mu Mujyi wa Kamembe hiciwe Abatutsi benshi bakurwaga mu mpande n’impande zigize uyu Mujyi. Kuva ku itariki ya 18 Mata 1994 interahamwe zatangiye kugenda zitera mu ngo zigakuramo Abatutsi zikabajyana kubicira mu mujyi wa Kamembe impande y’isoko rishyashya no mu ikawa zari ziri impande y’ahubatse banki y’abaturage (BPR) ya Rusizi ahari Segiteri ya Kamembe.

Hishwe Abatutsi barenga 15000 i Mwulire mu Karere ka  Rwamagana no ku kigo cy’amashuri cya Sovu n’abandi biciwe mu nzira no kuri za bariyeri zitandukanye nka bariyeri yari hafi y’urusengero rw’ababaptiste hiciwe Abatutsi basaga 400 no mu gishanga cya Kabuya hiciwe abari hejuru y’ibihumbi 50 no kwa Konseye Bakundukize Yohani.

Tariki ya 18/4/1994, i Cyangugu, Abatutsi biciwe no kuri paruwasi Nyabitimba muri Komini Karengera no ku bitaro bya Mibilizi muri Cyimbogo.

Hishwe Abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Kamonyi bari baturutse impande zitandukanye, bangiwe kwinjira muri iyo kiliziya na Padiri mukuru wayo Pio Ntahobari n’umwarimu witwa Rwakayigamba ndetse n’umukarane wo kwa padiri witwa Nyagahene bavuga ko badashaka ko babasenyera Kiliziya.

Interahamwe zarabirukanye n’imipanga. Abasirikare b’abajepe bajya ku kiraro cya Kayumbu, kuhabategera batangira kubarasa, imirambo yuzura aho ku kiraro cya Kayumbu n’impande zacyo.

Kuri iyi  tariki kandi Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi bari bahungiye kuri Stade Gatwaro ku Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *