Anny Thallium yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri izaba iri kuri EP yise Mamita

73 0

Umuhanzi  Anny Thallium wamenyekanye mu ndirimbo Mamita yitiriye EP ye yahuje imbaraga na Niyo Mpano bakorana indirimbo bise Celebrate .

Iyi ndirimbo y’urukundo yumvikanamo amagambo y’ibyishimo rw’umuhungu nyuma yo kwemererwa urukundo n’umukunzi we .

Mu kiganiro na KIGALIHIT  Anny Thallium yadutangarije ko yahisemo gukorana Niyo Mpano  kuko yamubonyemo impano idasanzwe haba mu miririmbire ,        no mu myandikire ,Ikindi yifuzaga gutanga ubutumwa kubakundana .

Ikindi yatubwiye  ko ni uko indirimbo Celebrate ari indirimbo yakoreshwa mu birori ibyo byose byahurije hamwe abantu benshi.

Tumubajije ku mushinga wa Ep ye yasezeranyije abakunzi be yatubwiye ko aticaye ubusa ari kuyikoraho yitonze kuko yifuza ko izaba ari nziza kandi izaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda .

Yatubwiye ko mu minsi ya vuba arabagezaho amashusho y’indirimbo Celebrate nayo azashyira hanze vuba cyane .

Indirimbo Celebrate mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer na Producer Tell Dem yandikwa na The Chris

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *