Marina yasabye Bad Rama kureka kumwitwaza ko ntaho bagihuriye

130 0

Umuhanzikazi Marina Deborah yahaye gasopo Badrama, ukomeje kwifashisha izina rye mu bikorwa byo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, Marina yasangije abamukurikria ubutumwa bugufi bwo kuri Whatsapp, yahaye Badrama aho muri ubu butumwa amusaba kudakomeza kwifashisha izina rye mu bikorwa bye.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, Badrama yifashishije konti ye ya Instagram yasangije abamukurikira ifoto ya Marina maze arenzaho ubutumwa burebure buri mu Kinyarwanda n’Icyongereza, aho yavugaga ko Marina amufata nk’umwana we kandi ibyo nta cyabihindura.

Akomeza avuga ko ari impano y’igitangaza Imana yahaye Umuziki Nyarwanda, gusa afata umwanya wo gusobanura imiterere ye, aho yavuze ko Marina ari umukobwa ugoye kumva, kumenyana ndetse no kumenyerana n’abantu bashya kabone n’iyo baba bahuje akazi bikaba na byo bimugora.

Nyuma yo kubona ibyo Badrama yamwanditseho, Marina yaje kumusubiza mu butumwa yatambukije kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Uyu muhanzikazi yasangije abamukurikira ubutumwa bwo kuri Whatsapp yandikiye Badrama nyuma yo kubona ibyo yamuvuzeho.

Ubutumwa bwa Whatsapp  Marina yandikiye Badrama yagize ati ” Hello, Bad, ndagusabye siba post wakoze umvugaho kandi ntuzongere kumvanga muri gahunda zawe, n’umurongo mubi wahisemo wo kuvuga u Rwanda nabi n’ubuyobozi bw’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ntaho ngihuriye nawe, nta mpamvu yo kumvanga muri gahunda zawe, njye ndi Umunyarwanda ukunda igihugu cye, ushyize imbere gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyatubyaye. Nitandukanyije nawe, izina ryanjye ureke kurivanga n’ibikorwa byose urimo.”

Nyuma yo kwerekana ubwo butumwa bwa Whatsapp, Marina yaboneyeho gushyira umucyo ku mubano we na Badrama mu butumwa yanditse kuri Instagram ye.

Marina yavuze ko Badrama yifashishije isura ye mu nyungu ze bwite, ahishurira abafana be ndetse n’abamuzi bose ko nta mubano wihariye afitanye na Badrama waba uwo mu kazi cyangwa usanzwe.

Ati “ Ndangirango mbwire abafana banjye , Abanyarwanda bagenzi banjye ndetse n’amwe mwese, ko nta mubano waba uwo mu kazi cyangwa uwihariye mfitanye na Badrama.”

Marina yakomeje avuga ko nk’Umunyarwanda utewe ishema n’Igihugu cye atahuza ingufu n’umuntu ushyize imbere guharabika u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwarwo.

Yakomeje avuga ko umuziki we ari uhuza abantu ndetse atazi icyo Badrama ashaka, ariko akaba adashyigikiye ko akomeza kwifashisha izina rye mu bikorwa bye.

Ati “Umuziki wanjye wahoze iteka ari indorerwamo y’urugendo rwanjye ndetse untera ishema nk’Umunyarwanda, nta bwo nzi icyo Badrama agamije ariko nta bwo nshaka ko akomeza kumvugaho, umutima wanjye n’ubunyangamugayo bwanjye buri kumwe n’u Rwanda ndetse n’Ubuyobozi bwacu, nta bwo nkorana n’uwo ari we wese udashyigikiye iterambere ry’Igihugu cyacu”

Muri Mata 2021 ni bwo Marina yasezeye ku mugaragaro imikoranire ye n’inzu yafashaga abahanzi ya The Mane yashinzwe n’uyu Badrama, Marina akaba yari yarayigiyemo muri 2017 akiri umuhanzikazi mushya mu ruganda rw’Umuziki Nyarwanda.

Badrama kuri ubu wakaniye guharabika no kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo aherutse gukumirwa kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatashye avuga ko yasohowe nk’igisambo kandi yari yaguze itike yo kwitabira iki gitaramo.

Si Marina wenyine witandukanyije na Badrama kuko na murumuna we witwa Safi Eric aherutse gutangaza ko yitandukanyije n’ibikorwa bya mukuru we.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *