Mu ruzinduko yakoreye i Roma, umukuru w’idini ry’Abangilikani ku isi yashimiye Umukuru wa Kiliziya gatulika ku isi ku magambo “akomeye” yo kwamagana amabi aherutse kuvugira mu ruzinduko rwe muri Afurika.
Dame Sarah Mullally, umugore wa mbere ukuriye Abangilikani ku isi akaba n’umukuru w’iryo torero mu Bwongereza, yahuye kandi asengana na Papa Léon VIX i Vatican kuri uyu wa mbere.
Nyuma y’ikiganiro cyihariye hagati yabo, Sarah Mullally yavuze ko bombi bahuzwa no gusengera ubutabera “n’amahoro mu isi yacu”.
Abwira Papa Léon XIV , Sarah yagize ati: “Wavuganye imbaraga urwanya akarengane kari mu isi yacu uyu munsi, ariko wanavuze kurushaho ku cyizere.
“Urugendo rwawe muri Afurika rwari rwuzuye ubuzima n’ibyishimo. Isi yari ikeneye buriya butumwa muri iki gihe. Warakoze”.
Ni nyuma y’uko Papa Léon XIV mu kunenga ikiguzi cy’intambara ku batuye isi ari muri Cameroun yavuze ko isi “irimo gushwanyaguzwa n’abategetsi b’igitutu babarirwa ku ntoki”.
Sarah Mullally agowe no gucikamo ibice kw’itorero rya Anglikani ku isi aho amatorero Anglikani muri Afurika yatangaje ko atakiri munsi y’amategeko y’uyu ubakuriye ahandi ku isi.
Mu kwezi gushize Umunyarwanda Reverand Laurent Mbanda yatorewe kuba umukuru w’ihuriro Global Fellowship of Confessing Anglicans (Gafcon) ritemera amwe mu amahame y’ubutegetsi busanzweho bw’iri dini ku isi rikuriwe Sarah Mullally.
Ari kumwe na Papa Leo uyu munsi, Sarah yatangaje ko nawe ateganya urugendo muri Afurika aho azasura Ghana na Cameroun.


