Iranzi yasabye imbabazi Sherrie Silver

144 0

Nyuma y’uko Iranzi akoreye ikiganiro kuri YouTube avuga uburyo Sherrie Silver yamwangirije ubuzima, akamwangisha bagenzi be babanaga muri Sherrie Silver Foundation, ndetse akagerageza kuzimya impano ye, uyu mwana yaje kwisubiraho asaba imbabazi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, uyu mwana w’imyaka 17 y’amavuko yavuze ko icyo kiganiro yashutswe bituma agikoreramo ibyaha n’amakosa.

Yashimangiye ko nta kintu yigeze aburana Sherrie Silver, kuko yamwitayeho we n’umuryango we, asaba abantu ko bamufasha akongera kwiyunga na Sherrie Silver.

Ati “Ndasaba imbabazi Umuryango ‘Sherrie Silver Foundation’ ku bw’ibiganiro nakoze bisebanya, narahubutse, narashutswe. Ntacyo naburanye Sherrie Silver baramfashije, bita ku muryango wanjye batuma mumenya, murankunda.

“Ndasaba ababishobora kumfasha kwiyunga na mama wanjye Sherrie Silver nkesha byinshi. Ngomba gukunda ishuri, nkumvira, umuziki ukaza nabanje kwiga nk’uko bahora babidusaba. Ntandukanye n’ingeso mbi zose.”

Ibi abitangaje nyuma y’uko ku munsi w’ejo uyu muryango wasohoye itangazo wemeza ko watandukanye na Iranzi kubera imyitwarire ye idahwitse.

Ubutumwa Iranzi yashyize hanze asaba Imbabazi

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *