Abarenga 140 bamaze gusaba kuzitabira Ubumuntu Arts Festival 2026

214 0

Iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanzi n’ubumuntu, Ubumuntu Arts Festival, ryatangaje ko rizaba kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026 i Kigali, rikaba rizaba rishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Embracing Time: Holding On. Holding Together”, bisobanuye gukomeza kwihangana no gukomeza gufatana urunana mu bihe by’ibigeragezo.

Iri serukiramuco rimaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuco n’ubuhanzi ku rwego mpuzamahanga rizongera guhuriza hamwe abahanzi, abanditsi, abakina amakinamico, abaririmbyi, ababyinnyi n’abakunzi b’ubuhanzi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Abategura iri serukiramuco bavuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishishikariza abantu kureba uko ibihe bitandukanye banyuramo bishobora kubafasha gukomeza kugira icyizere, gukomera ku ndangagaciro z’ubumuntu no kubaka ejo hazaza hafite amahoro n’ubwiyunge.

Ubutumwa bwatangajwe ku rubuga rw’iri serukiramuco bugaragaza ko “gufatana urunana no gukomeza kwizera” ari byo bizafasha abantu n’imiryango guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, harimo amakimbirane, ibiza n’ingaruka z’ihungabana.

Mu buryo bw’ubuhanzi, iri serukiramuco rizatanga urubuga rwo gusangira inkuru zubaka icyizere no gushimangira ko abantu bashobora gukira ibikomere binyuze mu guhanga no gusabana.

Ubumuntu Arts Festival yashinzwe mu mwaka wa 2015 na Hope Azeda, umwe mu bantu bazwi cyane mu guteza imbere amakinamico n’ubuhanzi mu Rwanda. Izina “Ubumuntu” risobanura kuba umuntu no kubaho mu buryo bwo kwita ku bandi, aho iri serukiramuco rishingira ku mahame yo guhuza abantu no kubaka amahoro binyuze mu buhanzi.

Buri mwaka, ibikorwa by’iri serukiramuco bibera ahantu hatandukanye muri Kigali, by’umwihariko ku rubuga rwa Kigali Genocide Memorial, aho habera amakinamico, ibitaramo by’umuziki, imbyino, ibiganiro mpaka, amahugurwa n’ibindi bikorwa bigamije kwimakaza ubumuntu n’amahoro.

Mu myaka ishize, Ubumuntu Arts Festival yakiriye abahanzi baturutse mu bihugu birenga 30, ndetse iba urubuga rwafashije benshi gusangiza Isi ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge no gukira ibikomere.

Yafashije kandi guteza imbere ubuhanzi nyarwanda no guha amahirwe urubyiruko rwo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Abategura iri serukiramuco batangaje ko gahunda irambuye y’ibikorwa n’urutonde rw’abahanzi bazitabira Ubumuntu Arts Festival 2026 bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Gusa badutangarije  ko bamaze kwakira ubusabe bw’abahanzi barenga 140 bifuzaga kwitabira Ubumuntu Arts Festival y’uyu mwaka, ikintu kigaragaza uburyo iri serukiramuco rikomeje gukundwa no kwitabirwa n’abahanzi bo hirya no hino ku Isi.

bashimiye byimazeyo abahanzi bose bohereje ubusabe bwabo. Guhitamo abazashyirwa ku rutonde rwa nyuma ntabwo byari byoroshye bitewe n’ubwiza n’ubwinshi bw’ibikorwa byatanzwe.

Nubwo urutonde rwuzuye rw’abazitabira iri serukiramuco ruzatangazwa mu ibaruwa yacu itaha, twishimiye kubagezaho icyerekezo rusange cy’ubudasa buzagaragara muri Ubumuntu Arts Festival 2026.

Uyu mwaka, iri serukiramuco rizakira abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Colombia ku nshuro ya mbere, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Australia, Botswana, u Bufaransa, Hongrie (Hungary) ndetse n’ibindi bihugu byinshi.

Ibi bikomeje gushimangira umwanya wa Ubumuntu Arts Festival nk’urubuga mpuzamahanga ruhuza abantu banyuze mu buhanzi, rugateza imbere ibiganiro byubaka amahoro, ubumwe n’ubumuntu.

Ubumuntu Arts Festival ikomeje kuba kimwe mu bikorwa bikomeye byifashisha ubuhanzi nk’ururimi ruhuza abantu, kikibutsa Isi ko nubwo abantu banyura mu bihe bikomeye, bashobora gukomeza kwiyubaka no gufatana urunana kugira ngo bubake ejo hazaza heza.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *