Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje ko imikino ibiri ya gicuti Amavubi yagombaga gukinira muri Maroc na Tanzania na Comoros itakibaye kubera ibibazo by’umutekano.
Ni mu gihe iyi mikino yagombaga kubera mu Mujyi Marrakech tariki ya 6 Kamena akina na Comoros ndetse na tariki ya 9 Kamena na Tanzania.
Gusa guhera tariki ya 2 Kamena, byatangiye kuvugwa ko iyi mikino itakibaye aho ibihugu byose byagombaga kuhakinira byahawe ibaruwa ibimenyesha ko n’imyitozo itemewe, benshi bavugaga ko ari ukubera icyorezo cya Ebola.
Mu itangazo FERWAFA yasohoye yagize iti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abaturarwanda muri rusange ko imikino ya gicuti mpuzamahanga Ikipe y’Igihugu Amavubi yari kuzakinira i Marrakech muri Maroc mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA cyo muri Kamena 2026, itakibaye.”
Yakomeje ivuga ko byatewe n’ikibazo cy’umutekano ariko babimenya bamwe mu ntumwa za FERWAFA baramaze kugera muri Maroc.
Iti “Ibi bije bikurikira ubutumwa FERWAFA yahawe n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Maroc bumenyesha ko iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano. Aya makuru akaba yaramenyekanye nyuma y’uko bamwe mu bagize intumwa z’Amavubi bari bamaze kugera i Marrakech ku wa 1 Kamena 2026.”
Ubu ikipe y’Igihugu Amavubi ikaba igiye gukomereza umwiherero mu gihugu cya Misiri kugeza tariki ya 11 Kamena 2026.
Iti “FERWAFA yubashye icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe muri Maroc, bityo tukaba tumenyesha ko gahunda yo kwitegura imikino yo gushaka itike ya AFCON 2027 ikomeje nk’uko byari biteganyijwe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ukazakomereza i Cairo mu Misiri kuva ku wa 4 kugeza ku wa 11 Kamena 2026.”
FERWAFA ikaba yashimiye abafatanyabikorwa bose ku ruhare bakomeje kugira mu gutuma imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu ikomeza neza muri iki kiruhuko mpuzamahanga cya FIFA.



