Ukraine: Abantu batandatu bishwe mu bitero by’u Burusiya byibasiye Soumy na Odessa

22 0

Nibura abantu batandatu bishwe mu bitero byagabwe n’u Burusiya ku mijyi ya Sumy na Odessa muri Ukraine, mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego ndetse n’umubare w’abasivili bahitanwa n’imirwano ugenda wiyongera.

Mu mujyi wa Sumy, uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine hafi y’umupaka n’u Burusiya, ibisasu bitandatu  byaguye ku bitaro no ku zindi nyubako z’abasivili. Ibyo bitero byahitanye abantu batatu abandi 17 barakomereka.

Abashinzwe kuzimya inkongi bahise batabara bazimya imodoka zafashwe n’umuriro imbere y’ikigo nderabuzima cyari cyibasiwe, mu gihe abandi batabazi bakuraga abarokotse mu nyubako zangiritse.

Guverineri w’Intara ya Sumy, Oleh Hryhorov, yavuze ko umwe mu bapfuye yakomeretse bikomeye ku buryo byari bitarakunda kumenya umwirondoro we.

Mu majyepfo ya Ukraine, mu mujyi w’icyambu wa Odessa, abandi bantu batatu bishwe nyuma y’uko misile n’indege zitagira abapilote (drones) byibasiye ibikorwa by’inganda. Ibyo bitero byateje inkongi y’umuriro mu bubiko bw’ibicuruzwa (warehouse) ndetse binangiza amakamyo menshi.

Guverineri w’Intara ya Odessa, Oleh Kiper, yatangaje ko aka karere kamaze iminsi itanu yikurikiranya kagabwaho ibitero bihuriweho na misile na drones. Yavuze ko ibyo bitero bikomeje kwibasira ibyambu ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’abasivili.

Ibi bitero bibaye nyuma y’umunsi umwe Umuryango w’Abibumbye (Loni) utangaje ko muri Kamena 2026, umubare w’abasivili bishwe muri Ukraine wageze ku rwego rwo hejuru rutigeze rubaho mu mezi ya Kamena kuva mu myaka ine ishize. Loni ivuga ko ibi bigaragaza uburyo ibitero by’u Burusiya bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego.

Kuva u Burusiya bwatangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine muri Gashyantare 2022, imijyi myinshi yo muri iki gihugu yakomeje kwibasirwa n’ibitero bya misile na drones, bikangiza ibikorwa remezo, ibitaro, amashuri n’amazu y’abaturage. Nubwo impande zombi zikomeje ibikorwa bya gisirikare, amahanga akomeje gusaba ko habaho ibiganiro by’amahoro kugira ngo harindwe ubuzima bw’abasivili no guhagarika iraswa rikomeje gusenya igihugu.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *