Hari indi miti ikoreshwa mu kongera akanyabugabo itari viagra

93 0

Viagra yabaye kimenyaboze kubera kwifashishwa mu bijyanye no kongera akanyabugabo cyangwa imyitwarire mu gikorwa cy’abashakanye ariko burya si yo gusa hari indi miti ikora nka viagra n’ibindi bintyu nka shikarete bikora nka ka viagra.

 

Viagra nubwo ari yo miti yamamaye mu gufasha abagabo bafite ibibazo byo kugira ibitsina bidafata umurego igihe kirekire mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntabwo ari yo miti yonyine ifasha muri iki gikorwa.

Mu bijyanye n’imiti yakozweho ubushakashatsi ndetse yemewe kuba yatangwa n’abaganga ine muri yo ni yo ikunze gutangwa ku bagabo bakeneye kongera akanyabugabo irimo, Sildenafil ariyo izwi nka Viagra, Vardenafil, Tadalafil (Cialis), na Avanafil (Stendra).

Ibitaro bya Mayo Clinic bisobanura ko Viagra biba byiza uyifashe utariye isaha mbere y’uko ukora imbonano mpuzabitsina. Bigaragaza kandi ko iyi miti ishobora gukora mu gihe cy’amasaha hagati y’ane n’atanu ku muntu utanyoye inzoga.

Vardenafil na yo biba byiza uyinyoye utariye ndetse ukayinywa habura isaha ngo ukore imibonano mpuzabitsina. Iyi miti umubiri utinda kuyikoresha iyo uyifashe wariye cyane cyane ibiryo birimo amavuta menshi cyangwa inzoga.

Tadalafil (Cialis) ni imiti unywa habura isaha ngo ukore imibonano mpuzabitsina. Ni imiti ikomeye ifite ubushobozi bwo gukora amasaha 36.

Avanafil (Stendra) yo ni imiti ufata habura iminota 30 ngo ukore imibonano mpuzabitsina, ikora hagati y’amasaha ane n’atanu. Iyi wayinywa wariye ntakibazo.

N’ubwo iyi ari imiti iboneka kwa muganga hari ibindi bicuruzwa biboneka ku masoko nabyo bizwiho kugira akamaro nk’ak’iyi miti.

Itandukaniro ryabyo n’iyi miti ni uko byo biba atari ibinini, ahubwo usanga ari bombo, shikareke, chocolat n’ibindi.

Bikorwa n’ibigo bitandukanye aho bimwe muri ibyo bicuruzwa harimo ibimaze kumenyekana nka ‘love bites gummies’ , tabs chocolate, Royal Honey VIP, n’ibindi byinshi.

Ibi bicuruzwa uretse kuba hari ibyo usanga byarashyizwemo imiti isanzwe izwi mu kongera akanyabugabo nka viagra, binakorwa mu bintu bisanzwe bizwiho kongera akanyabugabo nka Maca root, Ginseng, barrenwort (Horny Goat Weed) n’ibindi.

Icyakora kubera ubushakashatsi budahagije bwabikoreweho ibigo bitandukanye by’ubuzima bigenda biburira abantu ku ikoreshwa ry’ibi bicuruzwa kuko nta buryo buhamye umuntu yamenyamo ingano (dose) y’imiti cyangwa ibyatsi biri muri ibi bicuruzwa yafashe.

Ikindi ni uko ari ibicuruzwa utatandukanya n’ibisanzwe ku isoko kuko nka chocolat cyangwa shikarete ntaho wabitandukanyiriza n’ibindi bisanzwe, ibituma habaho impungenge ko byahabwa umuntu atabizi cyangwa abana.

Related Post

Umuryango wa Bobi Wine wahunze Igihugu

Posted by - February 19, 2026 0
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yatangaje ko umugore we n’abana bahunze igihugu” kubera ubugizi bwa nabi bakorerwaga n’inzego…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *