Ingabo za RDF muri Centrafrique zashimwie na Perezida Faustin Archange Touadéra

33 0

Abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 basoje umwaka bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya centrafrique  , bambitswe Umudari w’Ishimwe na Nyakubahwa Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya centrafrique . Uyu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui.

Umuhango wo kubambika imidali wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Bangui, ku wa 21 Nyakanga 2026. Witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique, Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Uyu mudari watanzwe mu rwego rwo gushimira Ingabo z’u Rwanda, ubwitange n’ubunyamwuga  byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri cantrafrique , aho bagize uruhare  mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze.

Umudari bahawe, uzwi kandi  nka Presidential Medal of Appreciation, ni ikimenyetso cy’ishimwe rya Perezida Touadéra ku murimo abasirikare b’u Rwanda bakoze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gufasha abaturage ba Centrafrique.

Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika yacentrafrique  ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo. Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.

U Rwanda rumaze imyaka rufatanya n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, binyuze mu butumwa bwiswe MINUSCA (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic) bugamije gufasha mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze muri icyo gihugu.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *