Padiri André KIBANGUKA, umupadiri bwite wa Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08/08/2026, muri Paruwasi ya Sainte Famille avukamo, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, yahizihirije Yubile y’Imyaka 50 amaze ahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, Musenyeri Vincent HAROLIMANA, akaba na Vice President w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, wahagarariye Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA utabashije kuboneka uyu munsi.
Padiri André KIBANGUKA, yahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti tariki ya 19/12/1976.
Ibi birori, byitabiriwe kandi n’abandi Bepiskopi banyuranye 6, barimo: Arkiyepiskopi wa KIGALI, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Thadée NTIHINYURWA, umushumba wa Diyosezi ya KABGAYI, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, umushumba wa Diyosezi ya BUTARE, Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, umushumba wa Diyosezi ya KIBUNGO, Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU, umushumba wa Diyosezi ya BUTARE uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Filipo RUKAMBA, n’umushumba wa Diyosezi ya BYUMBA uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Sereverie NZAKAMWITA.
Byitabiriwe kandi n’Abasaserdoti banyuranye, abiyeguriye Imana banyuranye, n’abavandimwe, inshuti n’imbaga y’abakristu.
Padiri André KIBANGUKA yakoreye ubutumwa Muri Paruwasi Cathédrale Saint Michel incuro 2, Muri Paruwasi ya NYAMIRAMBO, muri Collège Saint André incuro 2, yanakoreye ubutumwa hanze y’imbibi z’u RWANDA, n’ahandi.



