0 0

Rommy Jones wamamaye ku mazina ya Rj The Dj usanzwe ariwe Dj  wihariye wa Diamond yatanze ibyishimo mu birori byabereye  muri Paddock Lounge ubwo  hizihizwa imyaka ibiri imaze ifunguwe akaba ari mu birori by’akataraboneka byari byatewe inkunga na Skol binyuze mu kinyobwa cya Virunga.

Nyuma y’uko Diamond Platnumz yari amaze kuririmba muri BK Arena, Rommy Jones wamamaye ku mazina ya Rj The Dj akaba ari umuyobozi wungirije wa Wasafii, akaba Dj wihariye wa Diamond yahise yerekeza Paddock Lounge Kicukiro .

Mu kwerekeza Paddock, yahasanze abandi bavangamiziki batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abandi babyinnyi barimo Divine Uwa n’ibindi byamamare.

Akihagera, yashimangiye ko yishimiye kuba ari mu mujyi wa Kigali kandi ko yiyumva nk’umuntu uri mu rugo bityo asaba buri wese kwishima n’uko avanga imiziki.

Uko yavangaga imiziki, ni nako benshi mu bantu bari binjiye muri ibi birori barimo basangira inzoga za Skol byumwihariko Virunga, baganira ariko bibukiranya kunywa mu rugero.

Skol isanzwe ifitanye imikoranire myiza na Paddock Lounge  kuva yafungurwa kugeza ubu ndetse umubano mwiza bafitanye ukaba uzahoraho kuko buri wese wifuza ibinyobwa bya Skol asubizwa igorora iyo ageze Paddock icyakora n’ahandi hose ibinyobwa bya Skol biba bihaboneka cyane.

Nyuma yo gutaramira muri Paddock Rj The Dj yatangaje ko yishimiye kongera kugirana i ihe byiza na qbakunzi be mu Rwanda ndetse nabakiliya ba Paddock Lounge 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *