Papa Léon XIV yanenze abanyamahanga basahura Afurika

93 0

Mu ruzinduko amazemo  iminsi muri Cameroun Umushuma wa Kiliziya  Gatolika  Papa  Léon XIV yatanze ubutumwa bukomeye anenga ibikorwa byo gusahura umutungo wa Afurika bikorwa n’abaturuka hanze y’umugabane.

Ibi yabivugiye mu misa yabereye mu mujyi wa  Bamenda uherereye mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bwa Cameroun  , aho yibanze ku bibazo byugarije umugabane w’Afurika birimo ubukene, amakimbirane n’ikorwa ry’ubucuruzi ridaha agaciro abaturage.

Mu ijambo rye, Papa Léon XIV yavuze ko hari “ibibi bituruka hanze” bikomeje kudindiza iterambere rya Afurika, cyane cyane binyuze mu gusahura umutungo kamere no gushyira imbere inyungu z’amahanga kurusha iz’abaturage.

Yagize ati: “Afurika igomba kubaho mu bwigenge nyabwo, aho umutungo wayo ugenzurwa kandi ukagirira akamaro abaturage bayo.”

Yakomeje asaba abayobozi b’ibihugu bya Afurika gufata iya mbere mu kurengera umutungo w’ibihugu byabo no kurwanya ruswa n’akarengane.

Muri iyo misa, Pope Leo XIV yanagarutse ku kamaro k’amahoro n’ubutabera nk’ishingiro ry’iterambere rirambye. Yashimangiye ko amahoro adashoboka mu gihe abaturage batabona uburenganzira bwabo ku mutungo w’igihugu.

Yanibukije abakristu n’abaturage muri rusange ko bafite inshingano zo kubaka sosiyete irangwa n’ubutabera, ubufatanye n’ubumwe.

Uru ruzinduko rwa Papa Léon  XIV muri Afurika rukomeje kugaragaza akamaro k’umugabane ku rwego mpuzamahanga, aho akomeje gushimangira ko Afurika ifite uruhare runini mu iterambere ry’isi, ariko ikeneye kurindwa ibikorwa biyisahura.

iyi misa yabereye i Bamenda, yitabiriwe n’abakirisitu bagera ku bihumbi 20, barimo bamwe bari bambaye imyambaro gakondo, ndetse n’abayobozi ba Kiliziya barimo abakaridinali, abasenyeri, abapadiri, abihayimana n’abandi.

Uyu muhango w’igitambo cya misa waranzwe n’ikirere cy’ibyishimo, cyane cyane bitewe n’indirimbo z’korali igizwe n’abantu bagera kuri 500, bagaragaje ibyishimo n’ishyaka mu kuririmba.

Mu ijambo rye, Umushumba Mukuru wa Bamenda, Andrew Nkea Fuanya, yashimiye byimazeyo Pope Leo XIV ku ruzinduko yagiriye muri ako gace.

Yagize ati:“Uru ruzinduko rwanyu rwatuzaniye imbaraga nshya z’umwuka, rudutera umutima, rudutera inkunga mu mitekerereze ndetse ruratwongerera ihumure.”

Yakomeje agaragaza ko uku kuza kwa Papa kwabafashije kongera icyizere, avuga ko:“Mwaje nk’Umushumba mwiza utigera atererana umukumbi we, kandi kuba muri hano byaduteye imbaraga zo gukomeza.”

Aya magambo agaragaza uburyo uru ruzinduko rwa Papa Léon XIV rwakiriwe neza n’abaturage, cyane cyane mu gihe aka karere kari kakeneye ubutumwa bw’ihumure, amahoro n’icyizere.

Abasesenguzi bavuga ko ubu butumwa bushobora kugira ingaruka zikomeye mu biganiro mpuzamahanga ku bijyanye n’ubucuruzi, umutungo kamere n’ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *