Stefon Diggs ugiye kubyarana umwana na Cardi B ni muntu ?

183 0

Nyuma y’uko umuhanzikazi Cardi B amaze gutangaza ko ari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka umwana we wa mbere hamwe n’umukunzi we mushya, Stefon Diggs. Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye muri Amerika yamaze kumenyekana cyane muri NFL, ndetse ubuzima bwe bwite butangiye gutera amatsiko benshi  mubamukurikira ku mbuga nkoranyamba .

Muri iyi  nkuru  twifuje kubagezaho neza  uwo Stefon Diggs ariwe neza  nkuko tubikesha bimwe mu binyamakuru byo  muri Amerika yavukiye i Gaithersburg, Maryland ku wa 29 Ugushyingo 1993. Yakuze akunda siporo cyane, ahita yigaragaza mu mashuri yisumbuye nk’ umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe mu gufata no kwiruka n’umupira.

Nyuma yo kurangiza umwaka wa gatatu muri kaminuza, Stefon Diggs yafashe icyemezo cyo kwinjira muri NFL Draft yo mu 2015, aho yahise atoranywa n’ikipe ya Minnesota Vikings. Yakiniye Vikings nk’umukinnyi wa Wide Receiver kugeza mu 2020, ubwo yagurishijwe muri Buffalo Bills.

Mu mwaka wa 2024, yoherejwe muri Houston Texans, ariko mu 2025 yongera kugurishwa ajya gukinira New England Patriots, ari na ho akina kugeza ubu.

Uyu mukinnyi ukinira New England Patriots azibaruka umwana n’umukunzi we mushya, umuririmbyi w’icyamamare Cardi B, nyuma y’amezi ane gusa bombi berekanye urukundo rwabo bwa mbere mu ruhame ubwo bari bagiye kureba umukino wa New York Knicks.

Uyu mwana ugiye kuvuka ntabwo ari uwa mbere kuri Stefon Diggs, kuko asanzwe ari papa w’umukobwa w’imyaka 8 witwa Nova, yabyaranye n’undi mukunzi we wa kera. Ni na we mwana wa kane kuri Cardi B, usanzwe afite abana batatu: Kulture w’imyaka 7, Wave w’imyaka 4 na Blossom ufite umwaka umwe, yabyaranye n’umugabo we batandukanye, Offset.

Cardi B w’imyaka 32 yabitangaje ku wa 17 Nzeri ubwo yari mu kiganiro cya CBS Mornings, avuga ati:

“Nditegura kwibaruka umwana n’umukunzi wanjye Stefon Diggs. Nditegura kubyara mbere y’uko ngira urugendo rw’ibitaramo byanjye ‘Little Miss Tour’ muri Gashyantare. Maze igihe nkora cyane, ariko ibi byose nabikoraga mpari ntegura umwana.”

Umuraperikazi wamenyekanye mu ndirimbo “Up” yongeyeho ko yumva ashoboye guhuza ibintu byose—album nshya, urugendo rw’ibitaramo no kwibaruka—kubera inkunga n’ubufasha akura kuri Stefon Diggs w’imyaka 31.

Yagize ati:

“Aranshimisha cyane, anyereka umutekano kandi akampa icyizere gikomeye. Bituma niyumva nk’aho nshobora gufata isi yose.”

Amakuru avuga ko mu kwezi kwa Werurwe 2025, Stefon Diggs yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na New England Patriots afite  agaciro ka miliyoni 63.5 $.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *