KWIBUKA32: Karekezi Olivier wabaye umukinnyi ukomeye mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yarokotse Jenoside abikesha ko yakinaga umupira w’amaguru

257 0

Mu buhamya yatanze, Karekezi Olivier yagize ati “Hari umuntu umwe wari ufite agakipe k’abana i Gikondo ni we wagerageje kumpisha kuko uwo mukuru wanjye yari mu biruhuko avuye i Burundi, ni ho yigaga ariko agarutse bavuga ko yari mu mahugurwa y’igisirikare.”

“Nakomeje kwicwa n’agahinda ndeba ukuntu bica mukuru wanjye ariko uwo mugabo akomeza kumpisha, nyuma bansubiza aho twabaga, haza kuza umwana wigaga imbere yanjye ni na we wankijije kuko yaje afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga mu Gatenga, Jenoside yahagaritswe bangejeje i Nyamirambo munsi ya Onatracom.”

Umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na APR FC, agatoza Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Gusa ibyo byose byabaye nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaburiyemo umuvandiwe we wiciwe mu maso ye.

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *