Zayn Malik yahagaritse bimwe mu bitaramo yari ategerejwemo

51 0

Umuhanzi w’Umwongereza, Zayn Malik wahoze mu itsinda rya ‘One Direction’ yatunguranye atangaza ko yasubitse bimwe mu bitaramo yari ategerejwemo hirya no hino ku Isi.

Ni ibitaramo yise ‘Konnakol Tour’, yiteguraga gukora azenguruka ibice bitandukanye byo ku Isi yamamaza album ye yise ‘Konnakol’ aherutse gushyira hanze.

Mu bitaramo yasubitse hari ibyo yagombaga kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byose, ndetse n’ibindi bibiri mu byo azakorera mu Bwongereza.

Abinyujije kuri Instagram ye, yatangaje ko uku kubisubika byatewe n’uko amaze iminsi arwaye, akaba ashaka gufata umwanya akabanza agakira neza.

Mu kwezi gushize kwa Werurwe 2026, nibwo Zayn Malik yajyanwe kwa muganga gusa ntihamenyekanye icyo arwaye.

Biteganyijwe ko ibi bitaramo azabitangira tariki 24 Gicurasi 2026, i London mu Bwongereza.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *