Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Prosper Nkomezi yarushinze n’umugore we Nkurunziza Retina bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Jalia Hall and Garden i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, aha akaba ari naho habereye ibirori by’ubukwe bw’abo bwatashye n’abarimo : Bamporiki Edouard, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Simon Kabera, Kamikazi Dorcas uririmbana na Vestine, Bahavu Jeannette n’umugabo we Fleury, Rugaju Reagan n’abandi bashyitsi batandukanye.
Nkurunziza Retina warushinze na Prosper Nkomezi, ni Umunyarwandakazi usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho ababyeyi be batuye.
Amakuru agera kuri UMUNOTA.com, yemeza ko Prosper Nkomezi yamaze gufata umwanzuro wo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzeyo umukunzi we bamaze iminsi barushinze, akaba ageze kure n’imyiteguro y’uruhererekane rw’ibitaramo azakorera muri iki gihugu muri Mata 2026.
Tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo Prosper yambitse impeta y’urukundo Retina amusaba kumubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.
Aba bombi kandi bakaba bafitanye indirimbo bakoranye bise “The Beginning of Forever” aho baba baragiza Imana urukundo rwabo.
Prosper Nkomezi azwi mu ndirimbo zirimo zitandukanye zirimo: Yanyishyuriye, urarinzwe, ibasha gukora, n’izindi nyinshi.
AMAFOTO ya Retina Nkurunziza














