Minisitiri Utumatwishima yasubije Diez Dola wavuze ko yimwe inguzanyo

177 0

Mu kiganiro umuhanzi Diez Dola aherutse kugirana n’umunyamakuru Babu kuri ‘RUA Rwanda’, yatangaje ko yagerageje gusaba inguzanyo ya miliyoni 10 bemereye guha abahanzi badatanze ingwate, ariko we akaba yarabigerageje bakayimwima.

Yagize ati “Narayatse ariko ngewe barayinyimye…ntabwo ngewe bayimpaye kandi narayisabye…Nge barankatiye (barabyanze). Ntabwo nibuka uko Email (ubutumwa bamuhaye) yavugaga, ariko nyine ntabwo bigeze baziduha.”

Mu kumusubiza, abinyujije kuri X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo yijeje Diez Dola ko niyohereza abamufasha bagasobanurirwa ibisabwa inguzanyo azayihabwa.

Ati “…Azohereze umufasha business mu ishami ry’Ubuhanzi bazamusobanurira icyo bisaba muri BK-Reative na Aguka. Bizakunda.”

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *