Abagabo bakennye bagomba kwirinda abagore beza -Miss Hannah Karema

126 0

Hannah Karema wabaye Nyampinga wa Uganda 2023, yakebuye abagabo bakennye ariko bakaba bifuza kugira abagore beza bakundana, abagira inama yo kubagendera kure kugeza babonye ubushobozi bw’amafaranga afatika.

Mu kiganiro aherutse kugirana na ‘Galaxy FM’, yavuze ko gukundana n’umukobwa mwiza bituma hari izindi nshingano ugira zo kumwitaho mu buryo buhenze nyamara nta mafaranga yabyo ufite.

Ati “Niba ukennye, banza wiyiteho mbere yo kujya mu bagore beza. Ibintu bimwe na bimwe bisaba kwitegura.”

Yashimangiye ko nawe adashobora gukundana n’umusore ukennye, udashobora gutuma babaho mu buzima bwiza.

Avuga ko kandi kuri we aba ashaka umusore wibwiriza akamenya kwita ku mukunzi we, adategereje ko babimwibutsa.

Ati “Umugabo agomba kumenya icyo gukora batabimuhatiye. Nemera ushobora gutanga kandi akita ku mugore.”

Miss Karema avuga ko iyi myumvire yo kwanga kujya mu rukundo umuntu akennye, ni kimwe mu byatumye yirinda kwishora mu rukundo akiri muto, kuko ashaka kubanza kubaka ahazaza he.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *