Sonrise School igituma abanyeshuri batsinda neza nuko barya neza bakananywa amata meza

226 0

Ikigo cya Sonrise School gikorera mu mudugudu wa Buhindinka mu kagari ka Buruba mu murenge wa Cyuve cyemeza ko ari ishuri rihagaze neza kurusha ibindi bigo byose byo mu gihugu bitewe nuko bita kubanyrshuri babo mu kubigisha ndetse no kubatekera neza indyo yuzuye ifite ibyubaka umubiri.

Abakozi, ababyeyi ndetse n’abayobozi ba Sonrise School bemeza ko iri shuri (Nursery, Primary & High School) ubu rihagaze neza cyane kurusha ibindi bigo byose kuva ryashingwa mu mwaka wa 2001, kubera ko ngo ubu ryibeshejeho nta nkunga iyo ari yo yose ndetse abana bakaba barahawe ikinyabupfura ntagereranywa gituma batsinda kugeza no mu bizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye ku rugero rwa 100%.

Kuba bishimira urwego bariho ngo ni uko na Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo kwigira tukareka gutega amaboko ku bandi, ibintu usanga bidindiza iterambere ry’Igihugu kuko bidatanga amahirwe yo kwitoza gukora.

Muri uyu mwaka bubatse umwana ufite uburere, uhaze kandi wishimye ibituma yiga nta kwibaza ngo “yebaba biragenda bite”.

Byamukama Isaac uyobora Sonrise School, yishimira cyane aho iri shuri rigeze akavuga ko bitapfuye kwizana kubera ko ngo byabasabye imbaraga nyinshi ndetse no kugira ibyo bigomwa, rimwe na rimwe ngo bikaba byaragiye bibateranya na rubanda yemwe ngo hakaba hari n’ababifashe nko gusenyuka kwa Sonrise School.

BYAMUKAMA Isaac

Yagize ati: “Iri shuri ritangira ryari ishuri rigiyeho rigamije gufasha abana bafite ibibazo kuko u Rwanda rwari ruvuye mu bihe bikomeye nka Jenoside yakorewe abatutsi, impunzi zahungukaga n’ibindi”.

Akomeza agira ati: “Urumva ibyo bihe ntabwo byari gukomeza, hari igihe byageze birahagarara bisaba ko uwahekwaga yigenza.

Byaragoranye cyane haba mu bakozi, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri kuko bumvaga ko ishuri rihirimye nyamara ahubwo hari hatangiye ubuzima bushya buganisha ku kugira ikigo cy’ubukombe. Ntakubeshye rero ubu duhagaze neza kurusha ibindi bihe byose Sonrise School yabayeho kuko urebye amikoro, ukareba imitsindire n’ibindi twe dusanga nta kindi gihe twigeze tubaho nk’uko tubayeho”.

Kuri ubu batekera abanyeshuri indyo yuzuye dore ko ibyo barya biba bifite imboga ndetse na buri munyeshuri ahabwa amata y’inka biyororera yewe no mu gikoma banywa bavangamo amata.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru wacu bishimira uburyo ishuri rya Sonrise School ryakoze ibishoboka byose kugira ngo umunyeshuri agire uburere bwiza kandi bikajyana no kugira amanota meza atari mu ishuri gusa ahubwo no mu bizamini bya Leta ibi bikaba biterwa n’uko umunyeshuri wese yitabwaho mu buryo bw’umwihariko.

Bitewe n’urwego ruhanitse rw’uburezi butangirwa muri Sonrise School, hari ishuri ryitwa ‘Olfa College’ ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bafitanye imikoranire aho buri mwaka rifata abana ba mbere bagahabwa imyanya muri Amerika bakahakomereza amasomo nta kintu na kimwe umubyeyi atanze kuva ku itike y’indege na Viza kuko byose biba byishyuwe.

‘Sonrise School’ yashinzwe mu myaka ya za 2001 itangirana amashuri y’inshuke n’abanza ifite inshingano zo kwita ku bana bari bafite ibibazo. Muri 2005 nibwo yatangije amashuri yisumbuye bituma igira amashuri y’inshuke (Nursery), amashuri abanza (Primary), icyiciro rusange (O’ Level) ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A’ Level) mu mashami y’ubumenyi (Sciences): MCB (Mathematics, Chemistry & Biology), PCB (Physics, Chemistry & Biology), MCE (Mathematics, Computer & Economics), MPC (Mathematics, Physics & Computer), MEG (Mathematics, Economics & Geography), MPG (Mathematics, Physics & Geography), PCM (Physics, Chemistry & Mathematics) na HGL (History, Geography & Literature).

Mu gusoza umuyobozi wikigo yadutangarije ko bafashe abana babiri bari baravukanye ikibazo cyimirire mubi ko bamufashe akiri uruhinja bakamwitaho bamuha amata nindyo yuzuye ko ubu ameze neza cyane yanavuye mu muhondo.

Ntahandi mu Gihugu wasanga ikigo cy’amashuri gitekera Abanyeshuri neza bakabasha kurya neza ndetse bakananywa amata meza ava munka biyororera. Iki kigo Kiyobowe n’Umugabo wintagarugero witwa BYAMUKAMA Isaac.

Abanyeshuri bahiga barya neza cyane ndetse bakananywa amata y’inka biyororera
Abanyeshuri bahiga bahabwa ingendoshuri mu mamodoka ateye amabengeza
Amata y’inka biyororera niyo atuma batsinda neza cyane
Bafite inka ziteye amabengeza

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *