Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ni uw’uko mu Rwanda hazashingwa ikigo cy’igihugu cy’ubwenge buhangano. Iki kigo kizunganira igihugu mu guhanga udushya bityo kihutishe iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.
Ni ikigo kizafasha mu gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere.
U Rwanda rusanzwe rufite gahunda yo gukoresha ubwenge buhangano mu burezi, ubuzima n’ubuhinzi n’ahandi.
Igihugu gisanganywe ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution/C4IR), kigamije gufasha mu gukoresha igisekuru cya gatanu cya murandasi( 5G Internet) mu guteza imbere inganda.
Muri Kanama, 2025 igihugu cyatangije ubufatanye na Leta ziyunze z’Abarabu na Malaysia mu gukoresha ubwenge buhangano kurushaho, binyuze mu masezerano y’ubufatanye bugamije kwihutisha mu buryo burambye iterambere.
Gahunda ya C4IR AI izaba urubuga ruhurizwaho ibikorwa bihuriweho mu bijyanye na politiki z’imikorere y’ubwenge buhangano, guhanga ibishya n’iterambere rirambye rijyanye nabyo.
Rwanda C4IR, nk’ihuriro riharanira guteza imbere imiyoborere y’ubwenge buhangano no guhanga ibishya mu karere, iteganya ko ibizayikorerrwamo bizaba bishingiye ahanini mu gutera inkunga imishinga yarwo y’ibanze irimo AI Innovation Lab na Global AI Summit on Africa.
Mu nama ivugwa haruguru yatangirijwemo iriya gahunda, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda C4IR, Crystal Rugege, yagize ati: “Twiyemeje guteza imbere u Rwanda, ibihugu dukorana, n’Isi ya AI muri rusange, kugira ngo twese dushyigikirwe n’iterambere rirambye rishingiye ku bwenge buhangano”.
Ubwenge buhangano mu buhinzi bwatangiye gukoreshwa mu guhugura abahinzi ku mihingire ivuguruye binyuze mu kubagezaho uko ikirere kifashe no kumenya amakuru y’ubuhinzi muri rusange nk’uko Minisitiri wabwo Dr. Télesphore Ndabamenye aherutse kubibwira Abadepite.
Imashini zizajya zibasobanurira uko ibintu biteye mu buryo bwo kubaha amakuru abigisha igihe cyose n’aho bari hose binyuze kuri telefone zabo zigendanwa.
Mu rwego rw’uburezi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ikoranabuhanga Irere Claudette aherutse kubwira abarimu ko ubwenge buhangano ari uburyo bwiza bakoresha bigisha bakanihugura.
Hari mu nama mpuzamahanga yigaga ku iterambere ry’uburezi ko gukoresha ubwenge buhangano mu myigishirize yabereye mu Rwanda muri Gashyantare, 2026,The Global Learning Conference 2026.
Irere yemeje ko aho isi igana, ari aho ikoranabuhanga rizafasha abantu kwihutisha akazi, bakamenya kurikoresha mu buryo bubagirira akamaro kandi bwihutisha ibintu.
Mu Rwanda, hasanzwe na politiki yagutse y’ubwenge buhangano yiswe National AI Policy yashyizweho mu 2023 igendanye na gahunda za Minisiteri y’Ubuzima zo gukoresha AI mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Bimwe mu by’ingenzi iyi politiki ishyira imbere mu rwego rw’ubuzima ni ugukoresha ubwenge buhangano mu kunoza ubuvuzi no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru y’uko ubuzima bw’abaturage buhagaze muri rusange.
Kurinda umutekano n’ibanga by’amakuru y’abarwayi, gukoresha ‘ubwo bwenge’ mu buryo bwubahiriza amahame mbwirizamuco n’uburenganzira bwa muntu hirindwa ko ibye bijya ku karubanda.
Guteza imbere ubushakashatsi n’udushya mu ikoranabuhanga ry’ubuzima.
Kubaka ubushobozi bw’abakozi b’ubuzima n’inzobere mu ikoranabuhanga kugira ngo bakoreshe neza iryo koranabuhanga.
Kugira ngo ibyo bishoboke, u Rwanda rwashyizeho ikigo ‘Health Intelligence Center’ gikusanya amakuru y’ubuzima kikayasesengura mu rwego rwo gufasha abafata ibyemezo muri uru rwego kumenya uko ibintu byifashe n’ibyakorwa mu gihe kiri imbere.
Ubu bwenge buhangano kandi buzafasha Leta mu gukurikirana indwara no gutahura ibyorezo hakiri kare muri gahunda ya gatanu y’iterambere ry’urwego rw’ubuzima (HSSP V).
Ahandi igihugu gishaka gushyira imbaraga zishingiye ku bwenge buhangano mu rwego rw’ubuzima ni mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, malariya, no kugabanya impfu z’ababyeyi, impinja n’abana bataruzuza imyaka itanu.
Nubwo hano ingero hatanzwe inkingi eshatu z’aho ubwenge buhangano zizashyirwamo imbaraga mu rwego rw’igihugu, muri rusange inkingi umunani nizo zizibandwaho.
Izo ni ubuzima, ikoranabuhanga muri za Banki, ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, ubwikorezi, ubuhinzi, ubuyobozi n’imiyoborere, inganda n’ubwubatsi.


