Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye kuba ku nshuro ya karindwi, kuri iyi nshuro bikaba bizaca mu Mijyi irindwi y’u Rwanda nkuko bisanzwe
Ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo MTN Rwanda, bawashyize hanze itangazo rivuga ko ibyo bitaramo bigeye kongera kuzenguruka uturere 7 tw’igihugu
Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizaca mu Mijyi nka Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Kuva ibitaramo bya Iwacu Muzika byatangira ndetse no kuva byatangira kwitwa ‘MTN Iwacu Muzika Festival ni ubwa mbere bigeye kubera mu karere ka Karongi
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko bukunze kujyana ibi bitaramo mu turere twose tw’ U Rwanda mu rwego rwo gusangisha abahanzi abakunzi babo mu bice bitandukanye by’ u Rwanda
Mu buryo bwo kugeza ibi bitaramo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, EAP igenda ihinduranya Uturere biberamo ari na yo mpamvu kuri byagejejwe no mu Karere ka Karongi.
Umwaka ushize ibi bitaramo byari byanyuze mu Turere nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Huye, Muhanga yasimbuye Rusizi na Rubavu .
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa urutonde rw’abahanzi ntakuka bazabiririmbamo, amakuru ahari agahamya ko hazagenda hatangazwa umwe ku wundi kugeza bose barangiye.
Umwaka ushize, ibi bitaramo byari byatumiwemo abahanzi nka King James, Riderman, Bull Dogg, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kivumbi King, na Nel Ngabo.



