Ubuyobozi bw’Ishuri rya NYAMATA HIGH SCHOOL buramenyesha ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bose ko kwiyandikisha ku mwaka w’amashuri wa 2026–2027 bwatangiye kwandika abanyeshuri bashaka kuza kuharahura ubumenyi.
Iri shuri twabatangariza ko riherereye mu Bugesera rikaba ryakira abanyeshuri bashya mu byiciro bikurikira: Icyiciro rusange (O’Level) bakira kuva S1, 2, na 3 (O’Level) na A’Level kumashami ya PCM,PCB,MCB,MPC,MPG,MEG,HGL na HLP.

Abanyeshuri basoza muri NYAMATA HIGH SCHOOL bahava ari intyoza
Amasomo muri NYAMATA HIGH SCHOOL atangwa ku rwego rwo hejuru kandi yibanda ku bumenyi ngiro, yifashishije abarimu b’inzobere n’ibikoresho bijyanye n’igihe.

Biga neza bakanarya indyo yuzuye
Muri NYAMATA HIGH SCHOOL bashyira imbere imyigire ishingiye ku bumenyi, uburere n’indangagaciro zubaka umunyeshuri ushoboye kandi ushobotse.

Umunyeshuri uhiga afata mu mutwe amasomo bitewe nuko haba amahumbezi
Iyo umubyeyi cyangwa umunyeshuri amaze kwisuyura asabwa kuzana inyemezabwishyu (bordereau) mu biro by’ishuri cyangwa kuyohereza kuri WhatsApp y’ubuyobozi w’ikigo Bwana MBARUSHIMANA DonDeve kuri +250788 593 254.

Kubindi bisobanuro, mwahamagara Umuyobozi w’Ishuri (Director) Bwana MBARUSHIMANA DonDeve +250788 593 254
Turashishikariza ababyeyi kuza kwandikisha abanyeshuri hakiri kare kugira ngo umwana abone umwanya, kandi gahunda y’amasomo itangire neza.
NYAMATA HIGH SCHOOL ni ishuri rifite O’Level na A’Level riharanira ireme ry’uburezi, ritegura abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.
Murakaza neza mu muryango wacu w’uburezi bufite ireme!
Hh
h
o
Da
o
Cg
D
