Umuhanzi Inshuti Prosper uzwi kw’izina ry’ubuhanzi nka Kane usanzwe akorera umuziki we ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy;Ubufaransa yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Uzankunda”, agamije gukomeza gusangiza abakunzi be ibihangano bishya no kwagura ibikorwa bye bya muzika.
Iyi ndirimbo ije yiyongera ku bikorwa by’umuziki uyu muhanzi akomeje gukora, aho yifuza gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki nyarwanda abagezaho ibihangano bitandukanye.
Uyu muhanzi watangiye umuziki akiri muto mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yamutangarije byinshi ku rugendo rwe muri muzika nyarwanda.
Yagize ati : natangiye kuririmba nkiri muto kuko ariko kubera ubuzima bw’amasomo akaba yarashyize indirimbo ze za mbere yakoze muri icyo gihe zirimo Sweetest Love, Ndi mu Rukundo na Igisobanuro ,Wowe ni zindi zitandukanye ‘
Kane yakomeje atubwira ko indirimbo Uzankunda ari indirimbo y’urukundo umusore ashobora gutura umukobwa wese yakunze akaba yarayikoze mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku bakundana kandi yizera ko izakundwa na benshi .
Tumubajije ku bijyanye n’imishinga yindi yaba afite nyuma yo gushyira hanze indirimbo uzankunda yaduhishuriye ko hari abahanzi benshi ari kwegera hano mu Rwanda kugira bakorane yifuza gukorana nabo kubera ubuhanga n’uburambe bafite muri Muzika nyarwanda gusa ashimangira ko ibiganiro bigikomeje nibikunda azahita aha abakunzi indirimbo nshya mu gihe cya vuba .
Mu bindi twamubajije harimo umubano we na Mubyara we Umuhanzi Christopher adutangariza ko babanye neza nubwo badahura kenshi ariko agira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo kugiza zisohoke zimeze neza .
Mu gusoza Kane yasabye abakunzi gukomeza kumuba hafi cyane bareba ndetse bakanasangiza insuti zabo ibihangano biri kuri youtube ye yitwa Kane .
Indirimbo Uzankunda y’umuhanzi Kane yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Brizz Beat naho inonosorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na Director Faveways akaba yarakorewe mu bihugu bitatu aribyo Ubufaransa,Ububiligi no mu bindi bice byo mu Rwanda

